Umucamanza wo murukiko rw’Ikirenga yasabiwe kwirukanwa

David Maraga, umukuru w’urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya yasabiwe n’umudepide mu nteko ishinga amategeko kwirukanwa mu mirimo ye bivuye ku cyemezo cyo gutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Amatora y’umukuru w’Igihugu cya Kenya, byemejwe mu buryo budasubirwaho n’urukiko rw’ikirenga ko agomba gusubirwamo nyuma y’aho rwemeje ko yabaye mu buryo butubahirije amategeko n’amabwiriza agenga amatora muri iki gihugu.

David Maraga, niwe Perezida w’urukiko rw’ikirenga rw’Igihugu cya Kenya, ashinjwa we na bagenzi be gutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Kenya aho yari yatsinzwe na Uhuru Kenyatta. Ibyakozwe n’aba bacamanza byafashwe nko guhirika ubutegetsi.

Depite Ngunjiri Wambugu, ari mu nteko ishinga amategeko y’Igihugu cya Kenya, aturuka mu ishyaka rya Uhuru Kenyatta ari naryo riri ku butegetsi. Ashinja uyu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, bwana David Maraga kwitwara nabi mu gutesha agaciro ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ibyo yise “Guhirika Ubutegetsi yitwaje Amategeko.”

Wambugu, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, asaba ko akanama gashinzwe kugenzura abacamanza kakurikirana imyitwarire ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bwana Maraga ndetse akanamusabira kwirukanwa.

Urukiko rw’Ikirengwa rwa Kenya, rutitaye ku kuba Perezida Kenyatta usanzwe uri kubutegetsi ariwe wari watsinze amatora, rwafashe icyemezo cyo kuyatesha agaciro ndetse rutegeka ko agomba gusubirwamo mu kwezi gutaha kw’Ukwakira 2017. Iki cyemezo cyo gutesha agaciro ibyavuye mu matora cyaje gishimisha Raila Odinga wari wahanganiye na Kenyatta mu matora ariko agatsindwa ndetse akaza gusaba ko ibyayavuyemo biteshwa agaciro ngo kuko yibwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →