Umugabo ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho amafaranga y’amiganano

Umugabo witwa Ndagijimana Shadrack w’imyaka 36 yafatiwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’amadorali y’Amerika 435 y’amiganano.

Ndagijimana yafatiwe aho bategera imodoka i Nyabugogo ejo kuwa gatandatu mu gitondo ashaka gutega imodoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo yateje akavuyo aho bategera imodoka i Nyabugogo ashwana n’abandi bagenzi ku buryo byatumye Polisi y’u Rwanda ihakorera iza kureba icyabaye no gukemura ikibazo.

Ndagijimana yabonye abapolisi bahageze atangira kwigira inyuma ashaka uko yahunga ariko abapolisi babonye imyitwarire ye ikemangwa nibwo bamusatse maze bamusangana amafaranga y’amiganano y’inoti z’amafaranga ibihumbi 5 zose hamwe 80 n’amadorali 435 y’Amerika nayo y’amahimbano.

SP Hitayezu, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ndetse n’abayakwirakwizaga bose.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko ko uko yaba angana kose agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yasabye kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kujya bitondera amafaranga bahabwa mu gihe babonye hari ikibazo bakiyambaza sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa bagahamagara nimero y’112 kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bihanwa n’ingingo ya 601 na 604 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itanu y’ igifungo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter   

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →