Umugabo ntiyemeranywa n’umugore we wabeshye ubuyobozi ko bararana n’amatungo

Mu nama yahuje Guverineri w’intara y’amajyepfo, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi n’abaturage ba Gihara mu murenge wa Runda, umuturage wabeshye ko ararana n’amatungo yanyomojwe n’umugabo we.

Ubwo ku gicamunsi cya taliki ya 9 ugushyingo 2016, mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda haberaga inama y’abaturage hamwe na Hon. Guverineri Marie Rose Mureshyankwano umuyobozi w’intara y’amajyepfo n’ubuyobozi bw’akarere, umuturage wavuze ko atagira aho araza amatungo ko ararana nayo yanyomojwe n’umugabo we ndetse atangaza ko atemeranywa n’ibyo umugorewe yatangaje.

Rwigira Celestin, umugabo w’umugore witwa Mukamurera ari nawe wabwiye ubuyobozi ko ararana n’amatungo yatangarije umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yamusangaga aho akorera ubucuruzi bwa Resitora ko atemeranywa n’ibyo umugore we yavugiye imbere y’ubuyobozi.

Hon. Guverineri Marie Rose Mureshyankwano aganira n'abaturage.
Hon. Guverineri Marie Rose Mureshyankwano, aha yarimo aganira n’abaturage i Gihara mu murenge wa Runda.

Rwigira agira ati:” ibyo bintu umugore yavuze nanjye byangezeho turabishwanira, yaje ntabyo twavuganye, amatungo dufite afite aho arara kuburyo tutararana nayo, ahantu dufite ni hagari yemwe hari n’imiryango abapangayi babamo twanakuramo umwe hakajyamo amatungo ariko ntabwo twararana nayo”.

Rwigira, akomeza avuga ko nubwo nta bushobozi buhambaye cyane afite ariko atari uwo kurarana n’amatungo munzu, yakomeje avuga ko n’aho bashakaga kwagura ngo bahashyire amatungo yari agishaka uko yajya kwaka icyangombwa kandi ko umugore nawe abizi neza ko rero atamenya impamvu yamuteye kubeshya ubuyobozi.

Murugo kwa Rwigira na Mukamurera. aha ni mugikari ahari ubwiherero n'ikiraro cy'inka, icy'ingurube kiri munsi gato y'ubwiherero.
Murugo kwa Rwigira na Mukamurera. aha ni mugikari ahari ikiraro cy’amatungo.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga aho uyu muryango utuye, yasanze hari ikiraro cy’inka yabo, ikiraro cy’ingurube munsi y’urugo ndetse n’inzu y’imiryango ine ifatanye n’iyo babamo. Iyo miryango, ibamo abapangayi k’uruhande rw’imbere imiryango 2 n’urw’inyuma indi ibiri.

Imiryango ibiri y'inyuma y'abapangayi iruhande hari aho babujijwe gukomeza kubaka kuko nta byangombwa.
Imiryango ibiri y’inyuma y’abapangayi iruhande hari aho babujijwe gukomeza kubaka kuko nta byangombwa.

Umwe mubaturanyi b’uyu muryango utashatse kwivuga amazina, yabwiye intyoza.com ko uyu muryango atawubona nk’ukennye kuburyo ubuze aho uraza amatungo. Abajijwe uko azi uyu muryango, nyuma y’agatwenge yagize ati:” abantu se bafite isambu bakagira Resitora, bakaba bahinga, bakagira amazu akodeshwa bakaba bafite amaboko bose babasha gukora wavuga ko uwo mugore yashakaga kwerekana iki niba ari muzima!”.

Uwihoreye Emmanuel, umukuru w’umudugudu wa Rubona Akagari ka Muganza uyu muryango utuyemo, yatangarije intyoza.com ko acyumva ibyavuzwe na Mukamurera nubwo ntacyo yahise avuga kandi yari ahari ngo yaguye mukantu.

Imiryango y'indi 2 ikondeshwa imbere igatanye n'inzu nini bene urugo babamo.
Imiryango ibiri k’uruhande rw’imbere ikondeshwa ifatanye n’inzu nini ubona hepfo Rwigira Celestin n’umuryango we babamo.

Kutagira icyo abivuga ho kandi yumva uvuga arimo abeshya ubuyobozi, Uwihoreye avuga ko yumvaga bari bumwegere bakaganira akamenya impamvu yamuteye kubeshya cyane ko ngo yari azi ko atari abakene bo kurarana n’amatungo.

Uyu mukuru w’umudugudu, avuga ko bucyeye basuye uyu muryango umugore nawe ntabashe gutanga ubusobanuro bw’impamvu yamuteye kubeshya. Avuga kandi ko icyo azi ari uko nk’ubuyobozi bahagaritse uyu muryango kubaka icyumba gifatiye ku nyubako bakabasaba kubanza kwaka icyangombwa kibemerera kuyizamura.

Urugo rwa Rwigira na Mukamurera urebeye inyuma.
Urugo rwa Rwigira na Mukamurera ururebeye inyuma.

Mukamurera, umugore wa Rwigira ari nawe wabwiye ubuyobozi ko ntaho agira araza amatungo ko ahubwo ararana nayo, ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo rwabo mu mudugudu wa Rubona, abari murugo bahamije ko ari munzu ariko yanga kugera hanze.

Ifoto ibanza hejuru y’abaturage, bari k’umurongo babaza ibibazo byabo Hon. Marie Rose Mureshyankwano umuyobozi w’intara y’amajyepfo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →