• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Umugabo yasubijwe Uganda ngo aryozwe icyaha akurikiranyweho

Umwanditsi
June 17, 2016

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda ACP Morris Muligo, yavuze ko MUSA Ariho VIMBI yafashwe taliki ya 06 Kamena 2016 nyuma y’amakuru yari avuye muri Uganda  yavugaga ko yaba yarambutse umupaka aza mu Rwanda nyuma yo gukora icyaha.

ACP Muligo yagize ati” tukimara kumenya amakuru ko yaba yahungiye mu Rwanda twatangiye gukora  iperereza tuza kumufatira mu karerere ka Gatsibo”.

Vimbi yinjiye mu Rwanda tariki ya 30 Gicurasi 2016 yerekeza mu karere ka  Gatsibo ari naho yihishe kugeza afashwe tariki 06 Kamena uyu mwaka.

Kuba habayeho gutanga uyu munyabyaha bikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Uganda kandi  bikaba atari ubwa mbere  ibi bihugu bihererekanya abakekwaho ibyaha bakurikiranywe n’ubutabera baba bafatiwe mu kindi gihugu.

Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Uganda bisobanura imikoranire myiza mu guhanahana amakuru y’abanyabyaha, ubufatanye mu by’amahugurwa, mu bijyanye n’ibikorwa n’iperereza,  ajyanye nimikorere yakazi n’ ibijyanye n’iperereza ku byaha , kugira abahagarariye Polisi mu bihugu byombi mu byerekeranye no kwihutisha ndetse no koroshya akazi k’ibikorwa bya polisi, guhererekanya abakekwaho ibyaha, kungurana ubumenyi no kongera ubushobozi bw’abapolisi n’ibindi.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga