Umuganga w’ibitaro bya CHUK yapfiriye mukazi aho akorera

Nyuma yo kumara iminsi ibiri nawe arwariye kuri ibi bitaro bya CHUK abereye umukozi, muganga Bisetsa Aphrodis yapfiriye mukazi kubitaro akoreramo.

Bisetsa Aphrodis, wari umuganga mubitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK, yaguye muri ibi bitaro nyuma y’uko yari amaze iminsi ibiri abirwariyemo ariko akaza gusa n’uworohewe agakomeza akazi atarakira neza.

Bamwe mu bakozi b’ibi bitaro cyane abakorana nawe bya hafi dore ko ibi bitaro ari binini, bemeza ko ubuke bw’abaganga muri ibi bitaro bwatumaga uyu nyakwigendera akora ubutaruhuka kugera naho yakoze atarakira neza ibyo batekereza ko byaba mubyamuhuhuye dore ko yagarutse mukazi aribwo akiva mubitaro.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Nzeli 2016, muganga Bisetsa yiriwe mukazi nubwo nawe ubwe yari arwaye, yakarayemo kugeza mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ataruhutse, yakomeje akazi ariko biza kwanga aribwo ngo yituraga hasi agahita apfa.

Nyakwigendera, yakoraga muri ibi bitaro mu ishami ryo kubaga abarwayi (surgery). Umuyobozi w’ibi bitaro bya CHUK Hategekimana Theobald, yemereye ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko uyu Bisetsa Aphrodis yapfuye, ndetse anemeza ko yapfuye ari mukazi ariko kandi ko hari haciye iminsi 2 nawe aharwariye.

Muganga Faustin Ntirenganya uyobora ishami ryo kubaga abarwayi (Surgery) mu bitaro bya CHUK ari naryo shami nyakwigendera yakoragamo, yahamirije aya makuru y’urupfu rwa Muganga Bisetsa Aphrodis. Ahamya ko yaguye mu kazi, ariko agahakana iby’uko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’ubucye bw’abaganga bwatumye abura umusimbura mu gihe yakoraga nawe arwaye.

Muganga Aphrodis Bisetsa
Muganga Aphrodis Bisetsa.

Nubwo urupfu rwa nyakwigendera hataratangazwa neza intandaro yarwo, hari bamwe mubakozi bakeka ko umunaniro uturuka ku gukora arwaye no kutaruhuka bihagije bitewe n’ubuke bw’abaganga muri ibi bitaro byaba aribyo ntandaro y’urupfu rwa nyakwigendera. Bahamya ko kubona akanya ko kuruhuka ari ikibazo gikomeye.

Kutagira igihe cyangwa umwanya wo kuruhuka, si umwihariko w’ibitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK kuko henshi mu mavuriro n’ibitaro bya Leta bitandukanye mu Rwanda bahora bataka ubuke bw’abakozi butuma abari mukazi batagira umwanya uhagije wo kuruhuka.

Dr Agnes Binagwaho wahoze ayobora minisiteri y’ubuzima, uyu umwaka wa 2016 mu kwezi kwa gatanu ubwo yari akiri mu mirimo ye, yemereye itangazamakuru ko ubuke bw’abaganga buhari ndetse ko bamwe bagenda bava mu gukorera amavuriro n’ibitaro bya Leta bakajya mu byigenga cyangwa bakajya kwikorera ngo bahunga umushahara bavuga ko ari muke kuribo.

Abaganga bakorera Leta, hari amategeko ashingiye ku masezerano bagiranye na Leta mu gihe bize amashuri yabo bishyurirwa. Umuganga usanzwe wize yishyurirwa na leta, ategetswe gukora imyaka itatu atagize ahandi ajya, umuganga w’inzobere we asabwa nibura gukora imyaka ine. Minisiteri y’ubuzima, ivuga kandi ko idafite ubushobozi bwo kubuza umukozi wayo kuba yajya ahandi mu gihe yaba yujuje amasezerano yagiranye na Leta mu gihe yamurihiraga amashuri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →