Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kujugunya umwana mu musarane

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yataye muri yombi umugore ikurikiranyeho kujugunya umwana mu musarane.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama yataye muri yombi umugore w’imyaka 33 y’amavuko ikurikiranyeho kujugunya uruhinja mu musarane.

Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko, yakuwe iwabo murugo mu mudugudu wa Kinkeri akagari ka Bitare, bivugwa ko atari asanzwe aba iwabo murugo ko ahubwo yahaje yahukanye kuko afite umugabo babana ariko ngo akaba yari yahukaniye iwabo.

Imenyekana ry’aya makuru y’uko yajugunye uruhinja mu musarane ryaturutse ku muturage wagiye mu bwiherero ngo akahasanga amaraso agatangira kubyibazaho ndetse mu kutabishira amakenga akabimenyesha inzego zibanze nazo zatangiye gukurikirana ngo zimenye neza iby’aribyo.

Nkuko amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com abivuga, uyu mugore twirinze gutangaza amazina ye, agifatwa ngo yavuze ko nawe atabishakaga ko ngo yagiye mubwiherero maze ngo umwana akavamo akagwa muri wese, yahisemo kubyihorera no kumurekeramo kuko n’ubundi ngo inda yari ntoya igeze ku mezi atandatu.

Nyuma y’iki kibazo, ubuyobozi bw’inzego zibanze bufatanije n’abaturage ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bafatanije gusenya uyu musarane watawemo uru ruhinja barukuramo ndetse nyina abanza kujyanwa na Polisi kwa muganga i Rukoma.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo ku murongo wa telefone ngendanwa yemereye intyoza.com ko aya makuru y’ifatwa ry’uyu mugore ukurikiranweho guta uruhinja mu musarane ari impamo ko ndetse Polisi igikomeje iperereza.

CIP Hakizimana, yabwiye kandi intyoza.com ko uyu mugore ukurikiranyweho iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa ingingo 162 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti: Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kujugunya umwana mu musarane

  1. gahonzire wellarrs November 17, 2016 at 7:54 am

    uyu mugore ni umwicanyi pe guta umwana muri wese wabyaye,dutegereze iperereza rya polisi, ariko icyaha nikimuhama ahanwe bikomeye kugirango hatazagira undi uhirahira gukora icyaha nk’icyo.

Comments are closed.