Umujenerari w’Umwirabura yagizwe Minisitiri w’Ingabo muri Amerika

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mutarama 2021, yongerewe ingufu n’abadepite bemeje Minisitiri w’ingabo. Ni uwa kabiri wejwe muri guverinoma, mu gihe ubuyobozi bushaka guhangana n’abatavuga rumwe n’Amerika harimo Uburusiya. Ni uwa mbere w’umwirabura uhawe uyu mwanya.

Sena yatoye n’amajwi 93-2 yemeza General Lloyd Austin wari mu kiruhuko cy’izabukuru, bituma aba umuyobozi wa mbere w’umwirabura uyuboye deparitema y’ingabo y’Amerika. Austin ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa gatanu yagize ati:” Ni icyubahiro n’ishema kuba Minisitiri w’ingabo wa 28, kandi nshimishijwe by’umwihariko no kuba umwirabura wa mbere w’umunyamerika ugiye muri uwo mwanya”.

Itora ryabaye hadashize amasha 24, imitwe yombi, Sena n’Abadepite bemeje imbere y’amategeko, gukuraho ibyashoboraga kuzitira Austin, wahoze ari umuyobozi mu ngabo z’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya y’Amajyepfo, akabona uburenganzira bwo gufata umwanya w’umuyobozi wa gisivili, ataramara imyaka irindwi mu kiruhuko nyuma y’ibikorwa bya gisilikare.

Austin ubwo yasubizaga ibibazo by’Abasenateri kuwa kabiri ushize, yavuze ko icyo ashyize imbere ari urugamba ku cyorezo cya virusi ya corona. Kandi abayobozi mu ngabo z’Amerika, bavuze kuri uyu wa gatanu ko, agomba guhabwa amakuru mashya mu bijyanye n’ibirimo gukorwa, nyuma yo kurahirira imirimo.

Austin, nkuko VOA ibitangaza, ashobora no kuzahangana n’impungenge zihutirwa harimo izijyanye n’ubushotoranyi bw’Ubushinwa na Irani, hamwe no gushaka icyerekezo ku birebana n’ibice birimo ubushyamirane nko muri Afghanistani no muri Iraki, aho uwahoze ari Perezida w’Amerika, Donald Trump aherutse gukura abasilikare. Austin ku kwemezwa kuri uyu wa gatanu, abaye umuntu wa kabiri mu itsinda rishya ry’umutekano w’Amerika, wemejwe na Sena.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →