Umujyi wa Kigali ukomeje kwibasirwa n’inkongi z’imiriro

Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe Hotel Chez Lando ifashwe n’inkongi y’umuriro, indi nyubako hafi yayo nayo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Taliki ya 6 Nyakanga 2016, inyubako iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo bigakongoka bikaba umuyonga, iri muri metero zitagera ku ijana uvuye kuri Hotel Chez Lando, ahazwi nko  kugisimenti ukiva muri kaburimbo ufata agahanda k’amabuye kamanuka kerekeza Sonatube.

Iyi nyubako yahiye igice cyayo kibasiwe n’inkongi kurusha ahandi ngo ni igice cyakorerwagamo na Supermaket, ibyarimo byahiye birakongoka, ikorerwamo kandi ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo, Pharmacy, Supermaket ndetse na Hotel.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya umuriro batabaye ariko nubwo bazimije, iyi nkongi ngo yari yamaze kwangiza byinshi mu byari muri iyi nyubako.

Imvo n’imvano y’iyi nkongi y’umuriro ntabwo irashyirwa ahagaragara ariko bamwe mubakorera muri iyi nyubako bavuganye n’ikinyamakuru intyoza.com bavuga ko nyirabayazana bakeka ko yaba ari umuriro w’amashanyarazi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →