Umunsi w’itora abahawe konji ni abarimu n’abanyeshuri gusa

 

Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo itangaza ko abarimu n’abanyeshuri ku munsi w’itora bahawe ikiruhuko.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Gashyantare 2016, nibwo hateganijwe amatora y’inzego zibanze aho aya matora ahenshi azabera mu bigo by’amashuri bityo MINEDUC ikaba yavuze ko nta masomo ahari ku barimu bagombaga kuzigisha n’abanyeshuri bagombaga kwiga.

Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka twitter avuga ko nta masomo ahari ku munsi wo kuwambere.

Itangazo rigaragara kuri twitter ya Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC.
Itangazo rigaragara kuri twitter ya Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC.

Nubwo ari konji ku barimu n’abanyeshuri kubera impamvu Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo yatangaje, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu itangazo yageneye abanyamakuru ivuga ko abakozi basabwa kwitabira amatora ndetse bakoroherezwa n’abakoresha babo kujya gutora hanyuma bagahita bajya mu mirimo.

Itangazo rya Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo.
Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Ku munsi wo ku wambere taliki 8 Gashyantare 2016 uretse gusa abarimu n’abanyeshuri nkuko byavuzwe na Minisiteri ibashinzwe nibo bonyine bemerewe kutitabira imirimo yabo basanganywe byaba kwiga kubiga cyangwa se kwigisha kubigisha ku bw’impamvu zavuzwe, ariko abandi bose ni ukwitabira itora kare bagahita bakomeza imirimo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →