Umuntu wa mbere ufite Corana Virus ku butaka bw’u Rwanda

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 yatangaje ko hari Umuhinde waje aturutse i Mumbai mu minsi 6 ishize wagaragaweho uburwayi bwa Corona Virus(COVID-19).

Minisiteri y’Ubuzima, itangaza ko uyu Muhinde wageze ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 08 Werurwe 2020 atagaragaza ibimenyetso by’ubu burwayi. Yaje kwishyikiriza indwara z’ubuzima tariki 13 Werurwe 2020, asuzumwe basanga ararwaye, ahita ashyirwa ahantu ha wenyine aho arimo kwitabwaho.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje kandi ko yatangiye gukurikirana inzira zose uyu muhinde yanyuze, kugira ngo harebwe niba nta bandi bantu baba baranduye.

Mu butumwa bwa Minisiteri y’ubuzima yatanze, irasaba buri wese ko akwiye kwita no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ku kwirinda iyi ndwara, kugira isuku hakarabwa intoki, kwirinda ahantu hahurira abantu benshi hamwe no kwihutira gutanga amakuru kuwo bakeka ko afite ibimenyetso by’iyi ndwara no guhamagara kuri nomero 114 itishyuzwa.

Photo / WLFI.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →