Umunyarwanda akurikiranweho gutwika Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo

Umugabo w’umunyarwanda uri mu myaka isaga 30 y’amavuko, yatawe muri yombi mu gihugu cy’Ubufaransa aho akekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro wibasiye Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo i Nantes ho mu Bufaransa mu gitondo cyo kuwa 18 Nyakanga 2020.

Uyu mugabo w’Umunyarwanda nkuko ikinyamakuru lefigaro.fr kibisobanura, yari asanzwe ari umukorerabushake, kandi akaba umwizerwa muri iyi kiriziya nkuko ubuyobozi bwayo bwabivuze. Uyu ni nawe ngo wari ufite imfunguzo agomba kuyikinga ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020.

Nta byinshi byatangajwe ku myirondoro y’uyu munyarwanda, gusa ngo iperereza ku ruhare rw’ibyo akekwaho rirakomeje. Mu gufatwa n’inkongi kw’iyi kiliziya, umuriro ngo wangije igisenge cyayo. Iyi kiliziya kandi ni imwe mu zifite amateka muri iki gihugu. Ni ku nshuro igira kabiri ifatwa n’inkongi y’umuriro kuko mu 1972 nabwo byayibayeho, imara umwaka urenga isanwa.

Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo, ubwo yafatwaga n’inkongi, yazimijwe n’abantu basaga 60. Ibi bibaye nyuma y’umwaka Kiliziya ya Notre-Dame de Paris ifashwe n’inkongi. Iyi ni Kiliziya bivugwa ko ibitse amateka akomeye y’ahahise h’Ubufaransa.

Ubuyobozi bw’iyi Katedalare ya Nantes, butangaza ko uyu Munyarwanda kimwe n’abandi bakorerabushake batandatu bari bafitiwe icyizere gihagije. Iyi nkongi y’umuriro, binakekwa ko ishobora kuba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi. Byose biracyari mu iperereza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →