Umupolisi w’u Rwanda yirashe ahita apfa

Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centre Afrique, yirashe tariki ya 3 Kanama 2017 ahita apfa.

SP Emmanuel Musabe, umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye mu gipolisi cy’u Rwanda ubwo yari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centre Afrique, yirashe ahita ahasiga ubuzaima.

Amakuru y’urupfu rwa SP Emmanuel Musabe yemejwe kandi na Polisi y’u Rwanda. ACP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagize ati” Polisi y’u Rwanda ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umupolisi wayo, wari mu bagize umutwe w’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA).”

Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe bikekwa ko yirashe agapfa ku gica munsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.

Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrika batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.”

Kuri iki kibazo cy’urupfu rw’uyu mupolisi w’u Rwanda wapfuye yirashe aho yari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye, uretse iperereza Polisi y’u Rwanda itangaza ko ryatangiye, Polisi itangaza kandi ko umuryango wa nyakwigendera wamenyeshejwe iby’uru rupfu.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Umupolisi w’u Rwanda yirashe ahita apfa

  1. gatesi charlotte August 10, 2017 at 7:24 am

    twihanganishije umuryango wuyu mupolice uko meze kwihangana ,police yacu mubushobozi bwayo twizera izakore iperereza hamenyekane icyatumye yirasa.

  2. Ntaganda Elvis August 10, 2017 at 7:43 am

    Ni akababaro rwose, Igihugu n’umuryango we batakaje umuntu w’ingira kamaro ariko nta kundi , umuryango we ukomeze kwihangana muri ibi bihe bikomeye. Ariko iperereza rikorwe kuri uru rupfu rwose.

Comments are closed.