Umwongerezakazi yarashwe n’abagizi ba nabi ararusimbuka

Ubwo yari kumwe n’umuryango we, umugabo hamwe n’abana babo batatu, umwongerezakazi witwa Eloise Dixon, yarashwe n’abagizi ba nabi mu gihugu cya Brazil ku bw’amahirwe ararusimbuka.

Umwongerezakazi witwa Eloise Dixon yarasiwe imbere y’abana be batatu n’umugabo we. Ibi byabereye muri umwe mu mijyi mito yo muri Brazil ubwo yari mu modoka hamwe n’umuryango we.

Uyu mugore ufite imyaka 46 y’amavuko witwa Eloise Dixon, aturuka I Dartford mu mujyi wa Kent, yarashwe mu nda ubwo igisambo cyarasaga ku modoka yari arimo we n’umuryango we bari mu biruhuko mu mugi wa Angra dos Reis.

Police yavuze ko nyuma yo kugira ikibazo cyo kutumva ururimi neza, bafashe icyerekezo kitari cyo bashaka kugura amazi. Icyo gihe umugabo yari kuri vola atwaye naho abana bicaye ku ntebe z’inyuma zo mu modoka. Bahise batakwa n’ibisambo bibiri bihita birasa ku modoka yari ibatwaye yo mu bwoko bwa Renault Fluence. Icyo gihe imodoka yakomeje kugenda ihita imujyana kubitaro.

Umuryango wose uri hamwe.

Umukuru wa Police; Bruno Gilaberte, nkuko dailymail dukesha iyi nkuru ibivuga,  yatangaje ko ubwo bari mu muhanda mukuru batwaye bava mu mujyi wa  Rio bagana I Santos baje kugera ahitwa Agua Santa – Holy Water bagashaka aho bagura amazi.

Nyuma yo kubona icyapa Cyanditseho ngo “Amazi Yahawe umugisha cyangwa se amazi Matagatifu.” Icyo gihe bahise bibwira ko aho bahabona amazi kubera ikibazo cy’ururimi, maze bakata bagana ku gice cyerekeranye n’iyo karitsiye ya Agua Santa ari naho bakubitaniye n’abagizi ba nabi barashe ku modoka yabo.

Yatangaje kandi ko barashweho nyuma yo  kuburirwa ngo bave muri icyo gice cy’umugi. Nyuma yo kwerekezwa kwa muganga, ubuzima bwa Dixon bumeze nza.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →