Urubanza rwa bene Rwigara rwimuwe ku busabe bwabo

Mu gihe byari byitezwe ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya bene Rwigara Assinapol kubyo bakurikiranyweho ruba kuri uyu wa gatanu tariki 6 ukwakira 2017, nti rwabaye. Ubwo babazwaga n’abacamanza niba biteguye kuburana, batanze impamvu zumvikana zanatumye abacamanza bafata icyemezo cyo kwimura urubanza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2017 ahagana I saa yine nibwo urubanza rwa bene Rwigara aribo; Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na nyina ubabyara Adeline Rwigara rwasubitswe ku cyemezo cy’abacamanza nyuma yo kubaza abaregwa bagatanga impamvu zemeje urukiko.

Diane Rwigara, Anne Rwigara hamwe na Nyina ubabyara, babwiye urukiko ko batiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu mategeko bafite, banatangarije urukiko kandi ko uretse no kuba ubunganira adahari ngo nta nubwo babonye umwanya uhagije wo kureba ibikubiye muri dosiye yabo. Izi nizo mpamvu nyamukuru zateye abacamanza gufata icyemezo cyo kwimura urubanza.

Urubanza rwa bene Rwigara ku kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho, nyuma y’uko abacamanza bumvise abaregwa ndetse n’ubushinjacyaha, urubanza rwimuriwe kuwa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017. Abaregwa uko ari batatu bari mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →