Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwitezweho uruhare mu kurwanya ibyaha byugarije umuryango nyarwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha bateraniye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2018,  akazarangira tariki 11 Ugushyingo.

Aya mahugurwa, agamije kurushaho kongerera ubumenyi  uru rubyiruko ku byaha bikomeje kugariza umuryango nyarwanda kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye mu kubirwanya.

Atangiza  aya mahugurwa, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko n’ubwo hari byinshi Polisi ikora ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake hakiri ibyaha bikomeje kugariza  mu muryango nyarwanda.

Yagize ati:”Ibyaha byo gusambanya abana b’abangavu bagaterwa inda, igwingira ry’abana, ihohotera rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsinda, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye bikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda. Niyo mpamvu Polisi ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo  bategurira uru rubyiruko amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi burenze ubwo bari bafite.”

IGP Munyuza yavuze ko abakora ibyaha atari benshi ariko ko bagihari, yagaye cyane  cyane bamwe mu bantu batera inda abana b’abangavu n’abahohotera abagore n’abakobwa.

Yavuze ko uretse kuba ari  ibyaha bisebya uwabikoze, binasebya umuryango nyarwanda muri rusange kandi bikanagira ingaruka ku buzima bw’igihugu muri rusange.

IGP Munyuza yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake icyo bahuriyeho ari ugukunda igihugu, avuga ko guhuza imbaraga bizabafasha kugera kuri byinshi bakarwanya bene ibyo byaha.

Ati “ Niduhuza imbaraga  n’uru rubyiruko, tugahindura imyumvire mibi ya bamwe mu banyarwanda nta kabuza biriya byaha bizacika.”

Umutoni Gatsinzi Nadine,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) yavuze ko nka Minisiteri, urubyiruko rw’abakorerabushake nk’abantu bari hirya no hino mu gihugu bitezweho kuzatanga umusaruro mu kurwanya ibibazo byugarije umuryango.

Yagize ati:”Umuryango nyarwanda ukomeje kwibasirwa n’ibyaha bitandukanye cyane cyane ikibazo k’ibiyobyabwenge ari nabyo ntandaro y’ibindi byose nko gusambanya abana b’abakobwa bikabaviramo guterwa inda, ihohotera ryo mu miryango n’ibindi,…Mwitezweho kuzatanga umusanzu mu kurwanya ibi bibazo mutanga ibiganiro mu baturage. Nubundi mwadufashaga ariko muzakomeze kudufasha kuko twebwe hari aho tudashobora kugera”.

Murenzi Abdallah, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu  yashimiye icyizere igihugu gikomeje kugaragariza urubyiruko, avuga ko akurikije ubumenyi n’uburere rufite ntacyo rutashobora kugeraho.

Yagize ati”Urubyiruko rw’abakorerabushake barize, bafite ubumumenyi ikindi kandi bafite n’uburere kubera ibyo byose rero ntacyo batashobora gukora. Aya mahugurwa araduha umurongo ngenderwaho mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.”

Murenzi avuga ko nyuma y’amahugurwa urubyiruko ruzajya rurushaho kwitabira umugoroba w’ababyeyi bagatanga ubutumwa bubakangurira kunoza imirire y’abana hagamijwe kurandura ikibazo k’igwingira ry’abana, kurwanya ihohotera mu miryango n’ibindi bibazo bireba umuryango.

Hazanakorwa kandi ubukangurambaga bwinshi mu bigo by’amashuri hagamijwe gukangurira abanyeshuri kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge no gushishikariza abana b’abakobwa kwirinda ababashukisha utuntu bakabatera inda imburagihe.

Mu gihe hari ibigaragaye muri ibi byaha bakihutira gutangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano.

Kuri ubu mu gihugu hose harabarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha bagera ku bihumbi 250.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwitezweho uruhare mu kurwanya ibyaha byugarije umuryango nyarwanda

  1. kibonge November 12, 2018 at 7:49 am

    twishimiye polise y’urwanda muguhora kwisonga guhugura no gutanga ubumenyi burenze urubyiruko rw’abanyarwanda mu rwego rwokwirindira umutekano nokudakoresha ibiyobyabwenge nokwirinda inda zitateguwe mubangavu ibyo tubikesha polise yacyu

Comments are closed.