Urugamba turwana rukomeye kurusha urw’amasasu n’imbunda-Gen. Ruvusha

Mu kiganiro umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo Gen. Ruvusha Emmanuel yahaye abagize komite nyobozi ku rwego rw’imidugudu bari mu itorero mu ishuri rya ISETAR mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda, yabibukije ko urugamba rw’imbunda n’amasasu rwarangiye ariko ko urwo barwana ubu arirwo rukomeye kurusha.

Gen. Ruvusha Emmanuel, aganira n’abagize komite z’imidugudu bari mu itorero mu kigo cy’ishuri cya ISETAR kuri uyu wa mbere tariki ya 12 ukuboza 2016, yabibukije ko urugamba rukomeye atari urw’imbunda n’amasasu ngo kuko uru rwarangiye. Yababwiye ko urwo bari kurwana arirwo rukomeye rwo kubaka iterambere ry’Igihugu mu cyerekezo kirambye aho bisaba imbaraga n’ubufatanye bwa buri wese.

Gen.Ruvusha, yagarutse ku mpamvu ikomeye yatumye habaho urugamba rwo kubohoza Igihugu. Yabwiye abari mu itorero ko hari abanyarwanda batafatwaga n’ubutegetsi bwariho nk’abanyarwanda, ko Igihugu cyari cyarazambijwe n’amacakubiri, ivanguramoko, igitugu itoteza n’ibindi byatumaga bamwe bahezwa ku byiza by’Igihugu.

Yabibukije ko gutsinda uru rugamba byasabye byinshi birimo ubwitange bwanatumye bamwe bahasiga ubuzima bwabo, ariko ngo igikomeye cyabafashije ni ukugira intego, kwihangana, kwigirira icyizere, kumenya icyo barwanira, gushyira hamwe no kugira urukundo rw’Igihugu n’abanyarwanda.

Bamwe mu bagize Komite nyobozi z’imidugudu bari mu itorero.

Yagize ati:”Urugamba turiho si urw’amasasu n’imbunda, n’ubu turi k’urugamba aho turwana no kubaka Igihugu, muri abantu bakomeye cyane, mugomba gufatanya mukarwana urugamba rwo kubaka iterambere ry’iki gihugu, Ubwiza bw’iki gihugu, imibereho y’iki gihugu ni mwebwe ireba, umuyobozi mwiza ni ukorera neza umuturage”.

Gen. Ruvusha, yasabye aba bayobozi mu nzego z’imidugudu kurushaho gufatanya mu kubaka umutekano, kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba, kwirinda ikintu cyose cyasubiza u Rwanda inyuma ahubwo bakarangamira ahazaza bakora ibyiza ku neza y’abanyarwanda. Yagize ati:” Iki gihugu mugifate nkuko umubyeyi afata umwana we akiri uruhinja, nimwe muzatuma kiba kibi cyangwa cyiza”.

Itorero ry’abagize komite Nyobozi ku rwego rw’imidugudu, rihuje abagera ku 1264, bari mu masite atatu; iya ISETAR, ECOSE Musambira no mu kigo kitiriwe Mutagatifu Bernadette, ryatangiye ku itariki ya 7 rikazageza kuya 14 ukuboza 2016.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →