Urugiye kera ruhinyuza Intwari, Perezida Mugabe yarekuye ubutegetsi

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe cyera kabaye yafashe icyemezo cyo kurekura intebe y’ubuyobozi. Nyuma y’aho igisirikare kimusabye kurekura ubutegetsi ariko kigatangaza ko atari kudeta cyakoze, nyuma kandi yo kubisabwa n’ishyaka rye, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017 yafashe icyemezo cyo kurekura ubutegetsi.

Umukambwe Robert Mugabe, umaze imyaka 37 ari ku butegetsi mu gihugu cya zimbabwe dore ko yabaye Minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu 1980 aho yari ku isonga ry’abahirimbaniye ubwigenge bwiki gihugu akanakibera perezida rukumbi kuva kigenze. Kubera igitutu cy’igisirikare n’ishyaka rye yavuye ku izima aregura.

Imbaga y’abanyazimbabwe, nyuma yo kumva inkuru yo kurekura ubutegetsi k’uyu mukambwe Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, bisutse mu mihanda bishimira ko arekuye ubutegetsi dore ko yari amaze icyumweru kirenga ahatirwa n’igisirikare kurekura ubutegetsi ku neza, byageze n’aho ishyaka rya ZANU PF yari akuriye rimukuraho amaboko rikamwirukana ku buyobozi bwaryo rikanamusaba kurekura ubutegetsi.

Nyuma yo kurekura ubutegetsi kwa Perezida Robert Mugabe, watangaje ko yaburekuye ku bushake bwe, umukuru w’inteko ishinga amategeko yatangaje ko hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gushaka usimbura Perezida Mugabe. Birahwihwiswa ko Mnangagwa wahoze yungirije Perezida Mugabe ariwe ushobora kumusimbura mu gihe cya manda cyari gisigaye.

Mu gihe isi yose yibaza kuhazaza ha zimbabwe nk’igihugu gifite ubukungu bujegajega nyamara ari kimwe mu bihugu muri Afurika gifite umutungo mu butaka bwacyo n’ahandi cyabyaza umusaruro kigakomera, amakuru ikinyamakuru intyoza.com gifite n’uko igisirikare gikomeza guhamya ko kitazajenjekera abo kita ko bihishe inyuma y’ugusaza kwa Robert Mugabe bagashaka kwangiza igihugu biba, bangiza umutungo wakazamuye iki gihugu. Igisirikare gitangaza ko ngo kigomba kubahiga bukware bagasyikirizwa ubutabera.

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →