Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwashyize rwitorera abayobozi

Nyuma y’igihe benshi mu banyamakuru bifuza amatora y’urwego rwabo rwigenzura “RMC” amatora yabaye hatorwa abakomiseri 7 aribo baje gutorwamo abayobozi b’uru rwego.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 9 ukuboza 2016, urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwitoreye abayobozi barwo mu gihe hari hashize iminsi benshi mu banyamakuru bifuza amatora y’uru rwego kuko barushinjaga gukorera mu nzibacyuho itarangira.

Amatora y’uru rwego yitabiriwe n’abanyamakuru 283 bemerewe gutora mu gihe hari n’abandi bari bahageze ariko ntibemererwa gutora kuko batari bujuje ibyangombwa bibemerera gutora birimo kuba nta karita iranga umunyamakuru itangwa n’uru rwego bari bafite. Umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda urimo abasaga 600.

Mu gikorwa cy’itora nyirizina babara amajwi ku biyamamaje.

Amatora yakozwe mu byiciro bitatu; ikiciro cya mbere cyabaye icyo aho abanyamakuru ubwabo babanje kwitorera abakomeseri 4 bagizwe n’abanyamakuru gusa, mu gice cya 2 hatowe abakomesiri 3 bahagarariye inzego z’abaturage zitandukanye hanyuma igice cya gatatu kiba ugutora Nyobozi yavuye muri aba bakomiseri 7 bari batowe.

Amatora y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yagiye anyuzamo akarangwa n’umwuka utari mwiza aho itsinda ryari riyoboye n’amatora ryagiye rishinjwa kuyoboza igitugu no gukoresha amategeko atagize aho yanditse ahubwo ngo ashingiye ku marangamutima.

Mu gihe cy’amatora, hanyuzemo igihe cyo kutavuga rumwe n’itsinda ryari ryashyizweho ngo riyobore amatora.

Mu gice cya kabiri cy’aya matora nibwo umwuka utari mwiza warushijeho gukomera ubwo itsinda riyoboye amatora ryavugaga ko aboherejwe guhagararira rubanda baturutse muri za Kaminuza, abanyamategeko n’imiryango itegamiye kuri Leta (Civil Society) bagomba kwemezwa uko boherejwe ariko bikangwa n’abanyamakuru bavuga ko babatora ndetse hakongerwamo n’abandi babyifuza kuko ngo nta tegeko ribahatira kwemeza aboherejwe bitanyuze mu matora. Ibi byaje kwemerwa uko abanyamakuru babyifuzaga ndetse hongerwamo n’abandi bafite ubushake amatora arakomeza.

Cleophas Barore wari usanzwe ayoboye uru rwego, yagiriwe icyizere atorwa mu bakomiseri 7 ngo abe ariwe ukomeza kuyobora uru rwego aho yungirijwe na Rev. Pasiteri Uwimana Jean Pierre umwanditsi akaba Edmond Kagire.

Abayoboye urwego rw’Abanyamakuru bigenzura bagizwe n’abakomeseri bose hamwe barindwi; bane bahagarariye abanyamakuru, hakaba abakomiseri batatu umwe uturuka muri za Kaminuza, undi uhagarariye abanyamakegeko hamwe n’uhagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.

Dore muri rusange urutonde rw’abatowe kuyobora urwego rw’Abanyamakuru bigenzura “RMC”:

  • Cleophas Barore ( Perezida )
  • Pasiteri Jean Pierre Uwimana ( V/ Perezida)
  • Edmond Kagire ( Umwanditsi)
  • Liliane Uwineza ( Komiseri)
  • Jerome Rwasa (Komiseri)
  • Marie Immaculee Ingabire (Komiseri)
  • Donatien Mucyo ( Komiseri)
Aba ni batanu muri barindwi batorewe kuyobora RMC, abandi babiri ntabwo bari bahari.

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru witabiriye aya matora yatangarije intyoza.com ko abona ko hari byinshi bigikeneye gukorwa muri uru rwego kugira ngo imikorere yarwo ibe inoze. Agira ati:” Mu byukuri uru rwego rufasha abanyamakuru kwigenzura”RMC” rusa nkaho rukiri mu nzibacyuho kandi inzibacyuho ishobora kuzagumaho igihe kirekire, urabona ntabwo ibintu byose birasobanuka, reba abari kuvuga bati, bivugwa y’uko abagomba gutora bagomba kuba bangana na 2/3 abanyamakuru mu Rwanda bafite iyi karita barakabakaba 700 abatoye ntabwo bari bageze kuri 300, ayo mategeko aramutse ahari yanditse asobanutse n’aka kajagari n’aka kavuyo ntiwakabona, ndabaha imyaka nk’itatu kugira ngo uru rwego rube rufite umurongo muzima”.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) niwe wari ukuriye itsinda ryayoboye amatora.

Cleophas Barore, umuyobozi w’uru rwego yemereye intyoza.com ko hakiri byinshi byo gushyira ku murongo birimo n’amategeko n’ibindi bitanoze. Yagize ati:”Hari ibintu bigomba gukosorwa ubona bitakijyanye n’igihe, bitajyanye n’akazi kacu ka buri munsi, hari ikibazo tugomba kwihutira gukemura cy’itangwa ry’amakarita aranga umunyamakuru atangwa na RMC usanga abantu binubira ko biteza akajagari n’ibindi n’ibindi”.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →