Uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fedele Ndayisaba yahawe indi mirimo

 

Fidele Ndayisaba wari usanzwe ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yakuwe kuri uyu mwanya agirwa umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2016, uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yakuwe kuri iyi mirimo ahabwa imirimo mishya aho yahawe kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Fidele Ndayisaba yahawe kuyobora umujyi wa Kigali guhera muri Gashyantare 2011 kugera taliki ya 29 Mutarama 2016 ubwo hari hatangiye gahunda yo kwiyamamaza kubashaka kujya mu nzego z’ubuyobozi kuva kurwego rw’umudugudu kugera kurwego rw’akarere.

Mbere y’uko Ndayisaba Fidele aza mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali yabanje kuba Guverineri w’Intara y’amajyepfo aho yavuye aza mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Fidele Ndayisaba ahawe kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge aho asimbuye Dr. Jean Baptiste Habyarimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville.

 

Editor

Umwanditsi

Learn More →