Ya Mavubi y’u Rwanda yatsinze Uganda yongeye kwiyerekana ko agifite amakare

Umukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi n’abakanyujijeho mu ikipe ya Uganda, amateka yongeye kwisubiramo amavubi ya Kera yereka abagande ko kirya gihe bitari impanuka kubatsinda.

Kuri uyu wa kane Taliki ya 30 Kamena 2016, kuri Sitade Regional ya Nyamirambo habaye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda amavubi ya kera (abahoze batera ruhago) n’ikipe ya Uganda nabo y’abakanyujijeho ubwo bari bagikinira ikipe yabo y’Igihugu.

Uyu mukino wari mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gushaka inkunga yo gufasha abahoze bakina batabayeho neza kimwe n’imiryango yasizwe na bamwe mu bahoze bakinira amavubi bakaba barapfuye.

Abakinnyi 11 babanje mu ikipe y'amavubi.
Abakinnyi 11 babanje mu ikipe y’amavubi.

Uyu mukino, witabiriwe n’abantu batari bake bari bawutegereje, aho baje kwifatanya n’abahoze babaha ibyishimo mu ikipe y’Igihugu amavubi mu bihe byashize bakiwuconga.

Umukino wose warangiye ubonetsemo ibitego 8 aho amavubi y’abakanyujijeho, abawukinnye cyera yatsinzemo ibitego bitanu naho abagande bagacishijeho bagatsinda bitatu.

Uretse kuba aba bakinnyi berekanye ko mu maguru yabo umupira ntaho wagiye, bongeye kwibutsa abafana nabo ubwabo bibukiranya ibihe byiza byabaranze.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda amavubi, mu gutsinda ikipe ya Uganda ibitego 5 kuri 3, byabaye nko kongera kubibutsa ko n’ubundi ikipe yabatsinze kirya gihe bitayigwiririye.

Abakinnyi 11 babanje mu ikipe ya uganda.
Abakinnyi 11 babanje mu ikipe ya uganda.

Muri uyu mukino, abafana bongeye kwishimana n’abahoze babaha ibyishimo mu ikipe y’igihugu amavubi, bibuka amacenga, gutsinda, ishyaka ndetse n’umurava byarangaga amavubi yo mugihe cyahise.

K’Uruhande rw’u Rwanda ababanje mu kibuga ni; Nshimiyimana Eric, Saidi Abed Makasi, Kayiranga Jean Baptiste, Nkunzingoma Ramadhan, Ndikumana Hamad Katawuti, Hategekimana Bonaventure Gangi, , Mulisa Jimmy, Ntaganda Elias, , Karekezi Olivier, Bokota Labama, Munyaneza Ashraf.

Umuzamu Mouhamud Mosse, yongeye kwibutsa abafana ibihe bye bya kera.
Umuzamu Mouhamud Mosse, yongeye kwibutsa abafana ibihe bye bya kera.

Uruhande rwa Uganda habanjemo: Vincent Kayizi, Kamalya Sam, Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Semwogerere, Abdallah Mubiru, Hakim Magumba, Philip Obwiy, Kefa Kisala hamwe na James Odoch.

Abafana ngo nti babuze ahubwo ngo babuze ubaha ibyishimo nk'ibyo bahoranye.
Abafana ngo nti babuze ahubwo ngo babuze ubaha ibyishimo nk’ibyo bahoranye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →