Yishe umwana we kubera ibihumbi 500 by’amadolari ku bwinshingizi bw’ubuzima

Umwana w’umuhungu wari umaze umwaka umwe gusa avutse, yishwe na se umubyara agamije kubona amadolari y’america ibihumbi magana atanu y’ubwishingizi bwe bw’ubuzima.

Prince McLeod Rams umwana w’umuhungu wa Joaquin Shadow Rams, wari umaze umwaka umwe gusa avutse yishwe na papa we umubyara mu buryo ngo bwo gushaka kumubonamo amafaranga y’amadolari ya America agera kubihumbi magana atanu by’ubwishingizi bwe bw’ubuzima.

Joaquin Shadow Rams, Papa w’umwana ushinjwa kwihekura ntabwo yemeranywa n’umushinjacyaha. ahakana ko ariwe wiyiciye umwana ariko umushinjacyaha we ntanyurwe ahubwo akemeza ko uretse no kwica uyu mwana we ashobora no kuba afite uruhare mu kuba yarishe Mama we umubyara mu mwaka wa 2008 aho nabwo yahawe akayabo k’amadolari ibihumbi 150 by’ubwishingizi bw’ubuzima. Anashinjwa kandi kuba ariwe waba yarishe umukobwa wahoze ari inshutiye mu mwaka wa 2003 nubwo ngo yagerageje kubihishira bikaba nta nibyo yahaniwe cyangwa ngo bimuhame.

Hagendewe ku isuzumwa raykozwe kuri uyu mwana, abaganga hamwe n’abasesengura iby’urupfu rwe usanga hari ibyo badahurizaho, gusa kutabihuza ntabwo byabujije umucamanza kwanzura ko icyaha gihama uyu mugabo ndetse anamukatira gufungwa ubuzima bwe bwose, umushinjacyaha nawe yanyuzwe n’igihano cyatanzwe n’umucamanza kuko yanze kwirirwa asabira uregwa igihano cy’urupfu nacyo cyashobokaga.

Mama w’umwana ubwe ntabwo ashira amakenga se w’umwana, mu gihe uyu mwana yapfaga Papa we yari amuriho. uru rubanza nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo parismatch.com,The Washington Post, Time.com n’ibindi ngo rwabereye i Virijiniya ho muri Leta zunze ubumwe za America.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →