Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri rishyira iya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, abagabo 2 bitwikiriye ijoro bateka Kanyanga(ikiyobyabwenge mu Rwanda). Mu gihe bari bayitetse mu ngunguru, yabashyuhanye cyane iraturika, ihitana umwe w’imyaka 35 y’amavuko arapfa. Ni mu gihe undi bari kumwe […]