• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi : Rwiyemezamirimo yambuwe igishanga gihabwa abaturage

Editor
October 14, 2015
Ifoto Abahinzi intyoza.com

Igishanga cya Kibuzi cyambuwe rwiyemezamirimo wagihingaga kuko ubushobozi bwamubanye buke gihabwa abaturage yakoreshaga.

Iki gishanga kiri mu murenge wa Gacurabwenge hagati y’utugari tubiri aka Nkingo n’aka Kigembe gifite ubuso bwa hegitari 79 , rwiyemezamirimo wari ugifite ntabwo yashoboye gukorana neza n’abaturage yakoreshaga ndetse bigera aho akinyagwa gihabwa abaturage bishyize hamwe ngo bakibyaze umusaruro.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga kuri uyu wa 14 ukwakira 2015 muri aka karere , imbuto y’ibigori niyo yahinzwe muri iki gishanga , abaturage bishimiye gusubizwa igishanga bakaba aribo ubwabo bakibyaza umusaruro.

Ahatangiza igihembwe cy’ihinga umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gifite ubuhinzi munshingano (RAB ) Dogiteri Butare Louis , yavuze ko ari ngombwa ko begera abaturage bakabafasha mubuhinzi , bakaberekera uko bakora ubuhinzi bwa kijyambere.

Umuyobozi mukuru wa RAB avuga kubijyanye n’inyungu bafite mubikorwa nk’ibi yagize ati “ twebwe nk’ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi tugomba gufatanya n’abahinzi gukoresha inyongeramusaruro zinyuranye bagakora ubuhinzi bwa kijyambere bakabona amafaranga “.

Ifoto igipimo intyoza.com
Igipimo gifasha gusiga umwanya hagati y’imbuto n’indi

Mukagatare Beatrice umuhinzi muri iki gishaga ashimishwa nuko igishaga cyambuwe rwiyemezamirimo batigeze bishimira bakagihabwa ngo kuko mugihe cyose bakoranye na we bakoreye gusa mugihombo aho bahoraga bifuza gutandukana nawe .

Umusaza Karyoko Alexis avuga ko amaze imyaka isaga mirongo ine n’itanu ahinga muri iki gishanga ngo kubwe ikimunejeje nuko bagiye gukora bikorera batavunikira undi muntu wese  ahubwo aribo ubwabo bakora biteza imbere bakanabasha kwishaka mo ibisubizo byo kwiteza imbere .

Uwineza Claudine umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kamonyi, avuga ko nk’akarere nyuma yo kuganira na rwiyemezamirimo bakabona ko ubushobozi ari buke bafashe icyemezo cyo kwegurira igishanga abaturage ngo cyane ko bari biyemeje kwishyira hamwe ubwabo.

Kubijyanye n’uruhare rw’akarere , Uwineza agira ati

icyo nk’akarere tugiye gukora ari ukuba hafi y’abaturage byaba mukumenya neza ko bahingiye igihe , babonye imbuto , bafite ibikoresho nkenerwa mubuhinzi bakora mbese kubafasha kugera basaruye tukanabafasha kubona isoko ry’ibyo bejeje.

Dore amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa :

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga