• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Bariye amafaranga ya VUP abaturage bari kwishyura ibyo batazi

Editor
November 2, 2015
Mu cyumba cy'iburanisha

Urubanza rw’abariye amafaranga ya VUP muri Kamonyi rurakomeje abaturage bo bakazira intamenya.

Abaturage bakomeje gusiragira murukiko rwisumbuye rwa Muhanga ari nako batanga amafaranga y’amatike , abababuranira n’ibindi ku manza z’amafaranga benshi batazi irengero ryayo kuko abayariye batabahaye ngo nabo babe baryozwa ibyo bariye.

Abasaga 20 muri 28 bashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’inyerezwa ry’amafaranga ya VUP mu murenge wa ngamba ho mu karere ka Kamonyi bamaze kuburanishwa kugeza kuri uyu wa 2 ugushyingo 2015.

Ababuranye bamwe muribo bemera ibyaha bashinjwa bavuga ko babyicuza ndetse basaba imbabazi , bamwe ugasanga bemeranywa n’ubushinjacyaha ku bwirege bwabo abandi bakemera bimwe ibindi ugasanga ntibemeranywa n’ubushinjacyaha.

Uruhande rw’abaregwa byinshi mubyo baregwa babihuriraho ariho usanga mo uguhimba no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri , kunyereza umutungo wa leta , kuba icyitso mu kunyereza amafaranga ya leta n’ibindi.

Bamwe mubakozi cyangwa abantu kugiti cyabo bafashe amafaranga binyuze mu buryo bumvikanaga n’abari bashinzwe amafaranga ya VUP , bigenda bigaragara ko bagiye bakoresha abaturage bagakora amatsinda yo guhabwa amafaranga ariko bikarangira umuturage nta n’igiceri ahawe.

Ifoto abaregwa mu rubanza
Kubera imyanya ya bamwe, bagiye bifashisha abaturage bagakora amalisiti y’amatsinda bakanga kuyagaragaraho kuko bari bazi ko bitemewe bityo abaturage bakagirwa ibitambo by’abashaka amafaranga none barasiragizwa mu nkiko batarigeze bamenya aho ifaranga ryaririwe.

Mubyo ubushinjacyaha bwasabwe ho nk’ibisobanuro harimo ikibazo cyo kuba abantu barakoranye icyaha ariko bukageza bamwe imbere y’ubutabera abandi bukabasiga ? aha bwisobanuye buvuga ko n’abandi bazakurikiranwa ariko icyakomeje kwibazwa ni impamvu batazanywe kuko ibyaha bashinjwa babihuriyeho bose.

Bimwe mu bikomeje ku garagara muri uru rubanza ni abaturage batazi irengero ry’amafaranga basinyiye , aho yagiye nuko yariwe kuko abakoze umupango batababwiye gahunda zabo none bamwe banatangiye kubitakana mugihe imirimo yabo batarimo kuyikora bakanagereka ho imvune z’ingendo ,amatike n’ibindi batakaza mu ngendo bitaba urukiko.

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Editor

One Comment

  1. Kasirye says:
    November 3, 2015 at 4:03 am

    Ubwoc abo bavuga bafatanyije kunyereza uwo mutungo nibande? nibapfe Ikigabo

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga