• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge umwanya wo kwitekerezaho

Editor
November 9, 2015
Ifoto Ubumwe n'ubwiyunge Kamonyi

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ni umwanya mwiza wo Kwisuzuma no kwitekerezaho.

Ibiganiro byahawe abaturage bo mu murenge wa Rukoma ho mu karere ka kamonyi ahatangirijwe iki cyumweru ku rwego rw’akarere kuwa 6 ugushyingo 2015 byagarutse k’ubumwe  n’ubwiyunge bw’abanyarwanda mu kubaka umuryango nyarwanda.

Komanda wa polisi mu murenge wa rukoma Mukasano Immaculee mu kiganiro yahaye abaturage yagarutse k’uruhare rw’umuryango mu bumwe n’ubwiyunge aho yibukije ko umuryango uzira ihohoterwa n’amakimbirane ariwo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Ifoto Umujyanama wa Rukoma
Murekatete Marie Goreti umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza mu kiganiro cye n’abaturage yabibukije imvo n’imvano y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ,ko ari ibitekerezo byavuye muribo ubwabo nyuma ya genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Murekatete avuga ko nyuma y’amahano yari amaze kuba abanyarwanda bafashijwe n’ubuyobozi bihereye mu muryango bagombaga kongera gufasha umuryango nyarwanda kongera kwiyubaka kwisanasana no gushyira imbaraga hamwe mu kugarura ubumwe bwari bumaze gusenyuka.
Agira ati

iki cyumweru kuri twebwe nk’abanyarwanda ni umwanya wo kongera kureba aho twavuye , aho tugeze noneho tugafata imigambi n’icyerekezo cy’aho tugomba kuganisha igihugu cyacu mu mibanire yacu nk’abanyarwanda.

Murekatete yagarutse kuri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko cyahujwe na gahunda yo gushimira abantu babaye indashyikirwa muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aribo bitwa abarinzi b’igihango.

Akarere ka kamonyi ku rwego rw’igihugu hemejwe abarinzi b’igihango batandatu aribo :

  1. Mbonyingabo Christophe ubwarizwa mu murenge wa Musambira
  2. Mutarindwa Jean Claude ubarizwa mu murenge wa Musambira
  3. Hategekimana Protogene ubarizwa mu murenge wa Nyarubaka
  4. Uwamahoro Prusca ubarizwa mu murenge wa Gacurabwenge
  5. Mukasarasi Godelive ubarizwa mu murenge wa Rukoma
  6. Munyentwari Anastase ubarizwa mu murenge wa Mugina

Muvunyi Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma aganira n’intyoza.com ,yavuze ko iki cyumweru nk’ubuyobozi bagiye ku kibyaza umusaruro baganira n’abaturage cyane ku mateka y’iki gihugu bagaruka k’ubutwari bwa bamwe mu baturage babashije guhagarara bakarinda igihango cy’ubunyarwanda, bakarinda abanyarwanda hamwe n’abandi bagenda bagira ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha abanyarwanda kwiyubaka .

Muvunyi agira ati

tugiye kongera kugira umwanya uhagije wo kuganira nabo , hari ugushimira abarinzi b’igihango mu ruhame ariko harimo no kongera gukangurira n’abandi uburyo twongera gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda kugirango twiyubake kandi dushimangire gahunda ya ndi umunyarwanda .

 [maxgallery id=”617″]

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga