• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Amanota y’ibizamini bya Leta yashyizwe ku mugaragaro

Umwanditsi
January 14, 2016

Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ay’ikiciro rusange bisoza umwaka w’amashuri wa 2015  ikigero cyo gutsinda ngo cyigiye hejuru ugereranije n’umwaka wa 2014.

Ushyize ku ijanisha, ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2015 abanyeshuri bo mu mashuri abanza babitsinze ku kigero cy’amanota angana na 84.82% mugihe bari 84.50 umwaka wa 2014, abiga mu kiciro rusange bo batsinze ku kigero cy’amanota angana na 87.24% mugihe 86.57% aribo bari batsinze umwaka wa 2014.

Muri rusange abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu bizamini bisoza umwaka wa 2015 banganaga na 160,357 mu gihe mu mwaka wawubanjirije ariwo 2014 bari 157,033, abakobwa bangana na 88,359 ku ijanisha 55.10% mugihe abahungu bangana na 71,998 ku ijanisha 44.90%.

Mu kiciro rusange abanyeshuri bose bangana na 84,868 mu mwaka wa 2015, mugihe mu mwaka wa 2014 banganaga na 86,461 , muribo abangana na 44,998 bangana na 53.02% ni abakobwa naho 39,870 bangana na 46.98% ni abahungu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Rwamukwaya OLivier
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Rwamukwaya OLivier

Nkuko Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ibitangaza , mu mibare igaragara y’abiyandikishije gukora ibizamini by’amashuri bisoza umwaka wa 2015 hamwe no mugutsinda abakobwa nibo benshi ugereranije n’umubare w’abahungu ariko none abahungu bakaza ku isonga mu gutsinda ku rwego rwo hejuru cyane ugereranije na bashiki babo.

Olivier Rwamukwaya umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, avuga ko kuba abakobwa biganza mu kuba benshi bagatsinda ugereranije na basaza babo ngo ntabwo bagaragara ku isonga mu gustindira ku kigero cyo hejuru cyane ugereranije n’abahungu.

Minisiteri y’uburezi itangaza ko kuba ugutsinda kwarazamutse ku bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2015 babikesha ubufatanye bw’inzego nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane abarimu bitanze kugirango bakore inshingano zabo neza.

Olivier Rwamukwaya avuga ko mu minsi mike abarimu bagiye guhabwa sitati (statute) yihariye igendanye n’umurimo wabo ndetse bakanafashwa muri byinshi byatuma imibereho yabo irushaho gutera imbere ngo kuko n’umurimo bakora wihariye.

Ibumoso Rwamukwaya (MINEDUC ) Iburyo umuyobozi wa REB ibumoso.
Ibumoso Rwamukwaya (MINEDUC ), Iburyo umuyobozi wa REB.

Zimwe mu mbogamizi zagaragaye mu ikorwa ry’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2015 zirimo kuba hari bamwe biyandikishije ariko ntibaze gukora ibizamini , uburiganya bwabaye mu ikorwa ry’ibizamini ndetse bukagaragaramo abari bashinzwe ibizami n’ibindi.

Amanota y’abakoze ibizamini kuri ubu aragaragara ku rubuga rw’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB , website : www.reb.rw , abashaka kandi babishoboye bashobora no gukoresha telefone

Abo mu mashuri abanza kuri telefone wandika P6 ukongereho numero wakoreyeho ikizamini ukohereza kuri 489, hanyuma abo mu cyiciro rusange ni ukwandika S3 ukongeraho nomero wakoreyeho ukohereza kuri 489 mugihe hari uburiganya wakoze mubizami ubona ubutumwa bugira buti “ Wahanwe kubera uburiganya wakoresheje mu kizamini cya Leta “.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga