• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gishari: Amahugurwa y’Abadaso ( DASSO ) 433 yari amaze amezi atatu bayashoje

Umwanditsi
March 1, 2016

 

Mu gihe kigera ku mezi atatu bahugurwa, Abadaso (DASSO) baturutse mu turere dutandukanye bashoje amahugurwa.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 1 Werurwe 2016, i Gishari ho mukarere ka Rwamagana hashojwe amahugurwa ku nshuro ya kabiri y’abadaso(DASSO) aho muri 449 bari batangiye harangije gusa 433 abandi 16 bakaba batararangije ku mpamvu zitandukanye.uru rwego rwa DASSO, ni urwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano.

Abarangije amahugurwa bose, binyuze mu kwiyerekana, amagambo ,imivugo ndetse n’indirimbo beretse abashyitsi n’abitabiriye ibirori bose, batanze ubutumwa bw’uko mu nshingano zibajyanye ari ugufasha abo basanze gukomeza kubaka igihugu barinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Mu butumwa bwabo bagira bati”Gukumira icyaha vuba na bwangu, Gushaka amakuru no kuyatanga, Ubutabazi bwibanze ku babukwiye, Gukora uburinzi no guhosha imvururu, bibaye ngombwa ko dutabara imbunda nayo turakamiritse”. Bakomeza bavuga ko Polisi ibatoza bya gihanga mu guhangamura ibyaha birimo: Urugomo , Ubujura, Ibiyobyabwenge, ruswa, Akarengane, ihohoterwa n’ibindi byinshi.

DASSO, bakora imyiyerekano ya bimwe mubyo bize
DASSO, bakora imyiyerekano ya bimwe mubyo bize

Tuyisenge Gloriose uturuka mu karere ka Kamonyi warangije amahugurwa akaba ari nabwo yinjiye muri uru rwego, avuga ko abikesheje amasomo menshi n’ubumenyi ahakuye ngo yiteguye gukora neza afatanije n’izindi nzego cyane ko ngo ubumenyi n’ubushobozi abyiyumvamo.

Mayisha Patrick ukomoka mu karere ka Rubavu, avuga ko imwe mu nshingano bafite nk’urwego rwa DASSO ari ugukumira icyaha kitaraba, bityo rero ngo kuri we agiye gufatanya n’abandi kwita ku baturage, gutanga imbaraga n’ubumenyi ajyanye mu kurinda ibyiza by’Igihugu.

Mu ijambo rye ryuje impanuro ndetse no kugaragaza umurongo ukwiye kugenderwaho mu kazi k’uru rwego, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka, yasabye ba DASSO bashoje amahugurwa kugenda bagafatanya n’abandi kurinda abaturage no gufatanya n’izindi nzego.

Minisitiri Kaboneka yasabye ba DASSO kudashyira inyungu zabo bwite imbere, ahubwo bakita ku kureba inyungu z’Igihugu muri rusange, kurangwa n’umutima w’ubwitange, kugira Imihigo, Gukurikirana akarengane gakorerwa abaturage, Gukumira icyaha kitaraba n’ibindi.

Minisitiri Kaboneka agira ati” Umuntu udafite intego ntabwo aba azi icyo gukora, ariko mwebwe intego murayifite, mwarayiyemeje, igisigaye ni ukuyikurikiza mugaharanira kwesa iyo mihigo”.

Mugusaba DASSO kwiyubaha no kwihesha agaciro bakorera abaturage, Minisitiri Kaboneka yanasabye abayobozi b’uturere by’umwihariko korohereza DASSO mu kazi kabo, kutabagira abaherekeza babo(Escort), kutabagira abashinzwe kwakira abantu(customer care) ahubwo bakabafasha mu kuzuza inshingano zabo neza bakorera igihugu ibyiza.

Abayobozi batandukanye baje gusoza amahugurwa ya DASSO.
Abayobozi batandukanye baje gusoza amahugurwa ya DASSO.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo, Minisitiri w’Umutekano sheikh Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana, abayobozi b’Igisirikare n’izindi nzego, abayobozi b’intara n’uturere batowe.

 

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga