• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Abahinzi b’Ibigori basaba ubuyobozi kubaba hafi

Umwanditsi
March 13, 2016

Aho batangiye gusarura ibyo bahinze, Abahinzi b’ibigori bahinga mu Gishanga cya Kibuza, Umurenge wa Gacurabwenge basaba ko ubuyobozi burushaho kubaba hafi.

Ubwo basarura ibigori bejeje bitari bike ugereranije n’ubuso bihinzeho butari munsi ya Hegitari 79, aba bahinzi bavuga ko igihe nk’iki basaba ubuyobozi kubaba hafi ngo cyane ko nubwo bahinze ariko bamwe bigaragara ko basarura bajyana iwabo aho guhuriza umusaruro wabo hamwe.

Umwe mu bahinzi b’ibigori, intyoza yahuye nawe yikoreye ibigori abijyanye murugo, nubwo atashatse kuvuga amazina ye, avuga ko ubuyobozi bwatinze kubegera bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo gusarura bajyana murugo aho kugira ngo imvura ibononere ibigori kandi byagombye kuva mu murima bigasarurwa.

Ibigori Umukozi wa RAB akeneye byo kujya kureberaho ibipimo by'ibyo bashaka.
Ibigori bijyanywe muri RAB byo gukoreraho ubushakashatsi.

Ndayishimiye Tharcisse, umukozi wa RAB intara y’amajyepfo, akora mu gashami k’ibinyampeke ariko cyane agashami k’ibigori, twamusanze muri iki gishanga gihinzemo ibigori, avuga ko ari byiza ko ubuyobozi bwegerana n’abahinzi kuva mu ihinga kugera mu isarura.

Ndayishimiye agira ati” iyo umwe akoze uko abyumva undi agakora uko abyumva byanga bikunda ndagira ngo nawe urabyumva ko umusaruro ushobora kuhangirikira”. Akomeza avuga ko nkubu ari igihe cy’imvura bisaba ko ubwanikiro bw’ibigori buba bwateguwe hakiri kare kuko ngo ibigori byumye mu murima bizirana n’imvura.

Ndayambaje, umuhinzi w’ibigori, avuga ko mu gihe babonaga ibigori byabo byangirika kandi ubuyobozi batabubona, ngo bakoze inama bumvikana ko basarura bajyana murugo bakazakusanya umusaruro hamwe bamaze guhungura.

Muzigabanga Noella, umuhinzi twasanze asarura ibigori, avuga ko babanje gukora inama mbere yo gusarura ibigori, mu gitondo baraye bakoze inama ngo Goronome yaraje avuga ko gusarura bajyana murugo bitemewe ko bagomba kujyana mubwanikiro.

Ubwanikiro bw'ibigori byo mu gishanga cya Kibuza.
Ubwanikiro bw’ibigori byo mu gishanga cya Kibuza.

Epaphrodite Uwambajimana, Agoronome w’umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko batabaye kure y’abaturage kuva bahinga kugera basarura, gusa ngo abahinzi basaruye umusaruro bajyana iwabo bagiye gukurikiranwa ndetse bafatirwe ibihano.

Agoronome Uwambajimana, avuga ko bimwe mu bibazo bigoye ubuyobozi n’aba bahinzi ari ukutaba muri Koperative, cyakora ngo bigiye kwicarirwa ndetse mu gihe kidatinze bakaba bifuza gushyira ho iyi Koperative kugira ngo imbaraga bazishyire hamwe, bityo n’igihe hari ikibazo cyangwa igikenewe gukorwa bagikore bari hamwe.

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga