• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Uburezi: Abalimu 30 b’Indashyikirwa bahembwe mudasobwa (Laptop)

Umwanditsi
March 17, 2016

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, cyahaye abarimu 30 babaye Indashyikirwa baturutse muturere twose tw’igihugu n’umujyi wa Kigali.

Abalimu bahawe ibi bihembo bigizwe na Mudasobwa (Laptop) bavuga ko impamvu nyamukuru yo kuba Indashyikirwa, ituruka kubikorwa bakoze mu mirimo yabo mu kazi na nyuma y’akazi.

Ibikorwa byiza bya mwalimu ngo ntabwo bigarukira gusa mu gihe cyo kwigisha cyangwa mu kazi ke kubwalimu ahubwo ngo Mwalimu aba anasabwa kuba urugero rwiza kuri bose kandi hose.

Nsaguye Jean Marie Vianney, umurezi w’Indashyikirwa mu karere ka Nyaruguru, avuga ko yatowe na bagenzi be bitewe n’imyitwarire ye, byaba mu masomo atanga ku kigo cy’amashuri, byaba imyitwarire ye imbere ya bagenzi be, byaba kandi n’imibanire ye muri risange.

Machine Laptop zo mu bwoko bwa Positivo RGH.
Machine – Laptop zo mu bwoko bwa Positivo BGH zahawe Abalimu.

Tegerezayesu Ablaham, umwalimu waturutse mu karere ka Rutsiro, avuga ko byamushimishije kuba ari mu balimu 30 b’indashyikirwa mu gihugu, avuga ko ibikorwa yakoze yabivumye ku ijambo rivuga ngo “kwigira” no kubaka Igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika akunda kuvuga.

Tegerezayesu agira ati” kuba ndi aha nti bintunguye kuko nabikoreye igihe kirekire, usibye umurava, ubwitange ku ishuri, nyuma y’ishuri nakoze ibikorwa byo gufasha baba abanyeshuri, abarezi ndetse n’abaturage muri rusanjye mbikesheje ibikorwa nakoze ubwanjye.

Tegerezayesu agira ati”abana nigishaga nabatoje korora, buri mwana namworoje urukwavu, nakoze igikorwa cy’ubworozi bw’inkoko, Inka ndetse n’intsina za Fiya n’ibindi kandi byose abaturanyi bikabagirira umumaro, nakoze akarima k’igikoni kuburyo mu karere bazaga kuhigira”.

Muhimpundu Eugenie, umwalimu muri Lycee de Kigali, kuri we avuga ko izi mudasobwa babonye zizabafasha mu myigishirize yabo, byaba mu gutegura amasomo byaba ndetse no gukora ubushakashatsi butandukanye bujyanye n’umurimo wabo wo kwigisha.

Laptop Positivo zakorewe mu Rwanda.
Laptop Positivo zakorewe mu Rwanda.

Damien Ntaganzwa, umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe imicungire n’iterambere ry’umwalimu, avuga ko abalimu bahembye bagiye bashimwa n’uturere twabo kubera imikorere yabo myiza, kubaha izi mudasobwa ngo ni no kubafasha kurushaho kunoza akazi kabo.

Mudasobwa zatanzwe, zifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 220 by’u Rwanda buri imwe, gusa ngo utabishyize mu mafaranga agaciro karenze ak’amafaranga cyane ko ngo zakorewe mu Rwanda zikaba ziri mubwoko bwa POSITIVO BGH.

Munyaneza Theogene

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga