• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Kamonyi: Abayobozi b’inzego zibanze muri Runda biyemeje gufata iyambere mu kurwanya ibyaha

Umwanditsi
March 25, 2016

 

Abayobozi b’inzego zibanze baherutse gutorwa bagera ku 120 mu nzego zitandukanye mu murenge wa Runda, biyemeje gukumira ibyaha bafatanije n’abo bashinzwe kuyobora.

Abayobozi 120 b’inzego zitandukanye zibanze; imidugudu n’utugari baherutse gutorwa mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi biyemeje gufata iya mbere mu bikorwa byo kwicungira umutekano ku bufatanye n’abo bashinzwe kuyobora ngo hakumirwe ibyaha.

Abayobozi baherutse gutorwa muri uyu murenge, bakaba banagize komite zo kwicungira umutekano ku bufatanye bw’abaturage na Polisi(CPCs), babyiyemeje mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police(CIP) Marcel Kalisa, kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Werurwe 2016.

Mukashyaka Agnes umwe muri ba CPCs yagize ati:” nyuma y’iki kiganiro, Dufite inshingano yo kuzamura aho dutuye ku rundi rwego, ntitwabigeraho rero hakigaragara ibyaha bitandukanye, inshingano yacu  ni iyo kubikumira no kubirwanya.”

Mukashyaka yongeyeho ko mu gihe cyose azamara ayobora umudugudu wa Rugogwe wo mu kagari ka Kabagesera, azashyira imbaraga ze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo aho yagize ati:” Twe nk’abagize CPCs, tugomba gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano tugafatanya kurwanya ibyaha kandi tugashakira imibereho myiza abo tuyobora.”

Yakomeje avuga ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa ryo mu ngo biherutse kugaragara aho ayobora ryaterwaga n’ibiyobyabwenge byahabonekaga ariko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, hakozwe ubukangurambaga buhagije birakumirwa.

Aha Mukashyaka yagize ati:” Twe nk’abayobozi bashya, dufite ubushake bwo kurwanya ibi byaha, turashaka kongera ubufatanye bwacu na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.”

Yarangije avuga ko abagize CPCs bakwiye kwita kandi ku kibazo cy’abana bo mu muhanda bafatanya n’ababyeyi babo gushakira umuti icyo kibazo aho yagize ati:” Leta yashyizeho ingamba zose zo gushakira imibereho myiza abana n’umuryango muri rusange, niyo mpamvu natwe dufite inshingano yo gushakira umuti hamwe n’ababyeyi b’abana bakiboneka mu muhanda ngo iki kibazo kirangire burundu.”

Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, aganira n’aba bayobozi, yibanze ku bufatanye bwabo na Polisi hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha kandi abasobanurira ibyaha bimwe birimo magendu, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi,…

CIP Kalisa, yabwiye aba bayobozi ati:” Ni mwe mubana n’abaturage cyane kurusha Polisi, niyo mpamvu mugomba gukoresha ayo mahirwe ngo mubakangurire kwirinda ibyaha.”

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yatangiye iyi gahunda yo guhura n’abayobozi b’inzego zibanze baherutse gutorwa igamije kubakangurira gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha, aho iyi nama ije ikurikira indi nkayo yari yabereye mu murenge wa Nyarubaka.

 

Intyoza.com

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga