• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa Toni 7,5 z’ibishyimbo

Umwanditsi
March 25, 2016

Agoronome w’umurenge wa Remera na bamwe mu bayobozi b’utugari bakurikiranyweho kugurisha imbuto y’ibishyimbo yagenewe abaturage.

​Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yaburijemo ubujura bwa toni 7,5 z’ibishyimbo by’imbuto yari igenewe abahinzi muri gahunda yo kongera umusaruro.

Polisi ivuga ko imodoka yari itwaye iyi mbuto yafatiwe mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe, iyi mbuto ikaba yari yatanzwe na Leta igenewe abaturage b’umurenge wa Remera .

Iperereza ry’ibanze ngo ryerekanye ko agoronome w’umurenge wa Remera, ku bufatanye na bamwe mu bayobozi b’utugari bari bamaze kuyigurisha, aho kugeza ubu we, abayobozi b’utugari babiri n’uwari utwaye imodoka yafatanywe iriya mbuto bose bafashwe bagafungwa mu gihe iperereza ryatangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ubujura bwaburijwemo nyuma y’aho abaturage ba Remera baboneye abantu barimo gupakira imodoka  imifuka y’ibishyimbo babikura mu bubiko bari barabihunitsemo.

IP Kayigi yagize ati:” Nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi yabivugaga, nta muturage wagombaga kurengerezwa ibiro 20 by’imbuto, abaturage rero babonye imodoka ipakira ku bubiko bw’umurenge bagira amakenga niko guhita bahamagara Polisi iri hafi aho, nayo yahise ifatira iyo modoka i Nyamagana, aho yafataga indi mifuka.”

IP Kayigi yongeyeho ko nyuma yo gufatwa, uyu mushoferi yatangaje ko yari yumvikanye na agoronome w’umurenge ndetse na bariya bayobozi bavuzwe haruguru, ko yazana toni 7,5 z’ibishyimbo bisanzwe bakagurana bo bakamuha imbuto.

Aha agira, ati:” Biragaragara ko ari amakosa guha imbuto umuntu udatuye aho iyo mbuto yagenewe gutangwa, kandi nta muturage uhabwa ibiro birenze 20 ariko we akaba yarapakiraga imodoka. Twatangiye iperereza ngo turebe ko nta ruswa yaba ibyihishe inyuma.”

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo; ivuga ko umukozi wese  urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta, cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

 

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga