• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gicumbi: Bapakiye ibitemewe bafashwe bata imodoka n’ibyo bapakiye bariruka

Umwanditsi
April 6, 2016

Imodoka hamwe n’ibyo yari ipakiye bitemewe birimo Kanyanga na Chief Waragi bifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi.

​Ku italiki ya 04 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyata Land Cruiser  ifite nomero za purake RAA 880 Y, yari ipakiwemo litiro 400 za Kanyanga n’amakarito 41 ya Chief Waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru,  Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana mu ma saa yine n’igice z’ijoro, ifatwa n’irondo ry a Polisi ikorera muri kariya gace, ahitwa mu Rukomo, ubwo yavaga i Gatuna yerekeza I Kigali.

IP Gasasira, agira ati: “Abari mu modoka babonye  ko Polisi yabatangiriye bahagaritse imodoka nko mu metero ijana  uvuye aho bagombaga guhagarara, bayivamo bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo”.

Yavuze ko imodoka n’izi nzoga zitemewe mu Rwanda biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.

IP Gasasira yagize ati: “Polisi izi amayeri yose abatunda, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha, Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa kandi akabihanirwa”.

IP Gasasira yakomeje agira ati: “Byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, igihombo cy’amafaranga abishorwamo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ubinywa”.

IP Gasasira, yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa k’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda ahubwo ko zigera no ku muryango we, kuko iyo afunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwe adakora ibiteza imbere umuryango we, kandi abo mu muryango we bamutaho igihe aho afungiye mu mwanya wo kwiteza imbere.

IP Gasasira, yongeyeho ko ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye  ku gitsina,  gufata ku ngufu, gusambanya abana n’amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

IP Gasasira, yarangije akangurira abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko  no gukomeza gutanga amakuru ku gihe.

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga