• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Sudani na Haiti: Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mubutumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi
April 8, 2016

Ku nshuro ya 22 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda aho bari mu bindi bihugu mu butumwa bwo ku bungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile cyangwa  Malakal , abasirikare bari muri batayo ya 2 y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa  RwandaFPU1, abapolisi bakora batari mu mitwe nabo bakorera muri ako gace bose bagera kuri 800 ,inshuti z’u Rwanda zikorera muri UNMISS , mu miryango itegamiye kuri Leta, ku italiki ya 7 Mata baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 , mu nsanganyamatsiko igira iti:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.” .

Mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye, umuhuzabikorwa w’ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo muri kariya gace, Madamu Hazel DE WET, yunamiye abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abayirokotse kandi ashimira u Rwanda uburyo rwiyubatse vuba, ubu akaba ari kimwe mu bihugu byohereza umubare munini mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye nyuma y’imyaka 22 yonyine nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimiye kandi abanyarwanda bari muri ubu butumwa bwa UNMISS ku kuba intangarugero muri ubwo butumwa aho yagiriye inama abanya Sudani y’Epfo kwigira ku Rwanda no kwibagirwa ibyahise bagashaka ubwiyunge no kubaka igihugu cyabo.

kwibuka22 kwibuka Sudani 2

Mu ijambo yagejeje ku bari aho mu izina ry’abanyarwanda bakorera muri aka gace, Colonel Deo Rusanganwa yavuze ku mavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mbere y’ubukoloni kugeza mu mwaka wa 1994.

Colonel Rusanganwa, yerekanye gahunda y’iterambere u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa hazamurwa imibereho y’Abanyarwanda.

Yagiriye inama umuryango Mpuzamahanga yo gufatanya no gufasha mu guta muri yombi abateguye n’abakoze Jenoside  yakorewe Abatutsi bakidegembya hirya no hino ku isi ngo bacirwe imanza.

Muri Haiti, umuhango wo kwibuka wabereye mu kigo cy’umutwe w’Abapolisi ba RWA FPU6 uri mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu MINUSTAH kiri muri Jeremie, hakaba hari abashyitsi bagera kuri 300 barimo abakozi muri Loni n’abavuye mu  ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Haiti.

kwibuka22 Haiti 1

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Umuyobozi wa Polisi muri MINUSTAH, Brigadier Genaral George-Pierre Monchotte wari n’umushitsi mukuru yashimye impinduka zabaye ku Rwanda, zikaba zigaragarira ku bunyamwuga buranga Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu kubaka ibindi bihugu.

Mu ijambo rye,  Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, uyobora abapolisi b’u Rwanda bari muri MINUSTAH, yagize ati” Imyaka 22 irashize, abanyarwanda batikiriye mu minsi 100 y’akaga, aho imivu y’amaraso yaratembye n’amarira y’abarokotse, abanyarwanda batereranywe impande zose, aho igisirikare cyabo cyariho kica inzirakarengane z’abasivili mu maso y’abitwaga ko baje kugarura amahoro n’Umuryango Mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati:”u Rwanda rwashenywe n’abaturage barwo n’ingengabitekerezo ya Jenoside y’abayobozi babi rwagize kandi ntirwitaweho n’Umuryango Mpuzamahanga.”

Yarangije avuga ko, nyuma ya Jenoside, ubu u Rwanda rurimo kurwanya ibibazo nk’ibyo rwahuye nabyo ariko hanze y’imipaka yarwo, rukaba rwariyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi mahano aho yaboneka hose.

Umuhango nk’uyu kandi  wabereye Abyei, aho Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo babungabunga amahoro bava mu bindi bihugu, mu muhango wo kwibuka .

Intyoza.com

 

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga