• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Ubushakashatsi ku ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi bwashyizwe ahagaragara

Umwanditsi
April 20, 2016

CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside) yamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi bwakozwe ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda:1995-2015.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku mugoroba w’Italiki ya 19 Mata 2016, CNLG hamwe n’abashakashatsi bagaragaje ko Jenoside ibanzirizwa n’ingengabitekerezo ariyo ihembera urwango ku gice kiba kizarimburwa.

Abashakashatsi bagaragaje kandi ko ingengabitekerezo itarangirana n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside ko ahubwo ikomeza na nyuma yayo aho abateguye, abashyigikiye ndetse bakanashyira mu bikorwa Jenoside baba barwana no guhakana bashaka kugaragaza ko nta Jenoside yabaye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose hakaba harabajijwe abantu 180 gusa aho muri buri karere habajijwe abantu 6.

Muri ubu bushakashatsi, ababukoze bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside hagati y’umwaka wa 1995 na 2015, yagaragaye cyane mu bihe by’abacengezi ndetse no mubihe by’inkiko gacaca.

Nikuze Donatien, umushakashatsi agaragariza abantu ibijyanye n'ubushakashatsi yakoze ku ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nikuze Donatien, umushakashatsi agaragariza abantu ibijyanye n’ubushakashatsi yakoze ku ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Abashakashatsi, bavuga ko ingengabitekerezo yigishijwe igihe kirenze imyaka 30 mbere y’uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishyirwa mu bikorwa.

Bagaragaza ko nubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo ntabwo byoroshye ko ibintu byigishijwe abantu mu myaka ingana ityo byabashiramo mu myaka 22 gusa  nyuma ya Jenoside.

Muri ubu bushakashatsi kandi, byagaragaye ko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi aribwo nanone usanga ingengabitekerezo igaragara cyane.

Mu mibare yashyizwe ahagaragara, hatanzwe ingero nk’aho kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, imibare igaragaza ko mu ntara y’uburasirazuba ariho hagaragaye abafite ingengabitekerezo cyane ku bantu72, Uburengerazuba 48, Amajyepfo 31, Amajyaruguru 19 naho mu mujyi wa Kigali haboneka abafite ingengabitekerezo ya Jenoside9.

Uretse kuba ingengabitekerezo igaragara mu bantu bakuze, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko no mubana, mu rubyiruko igaragaramo, aha bikaba byaragaragaye ko aba bato n’urubyiruko bayigishwa n’ababyeyi.

Nikuze Donatien, ni umushakashatsi akaba umwe mubagize uruhare rukomeye muri ubu bushakashatsi, avuga ko mu bushakashatsi bakoze ngo imibare yerekana ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka.

Nikuze, avuga ko gusa bitoroshye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu bantu bayigishijwe imyaka isaga 30, cyakora ngo nk’urubyiruko abagira amahirwe yo guhura n’imiryango mizima bakigishwa amateka nyakuri, abahura n’abalimu bazima, abagira amahirwe yo kujya mu ma gurupe(amatsinda)mazima bakaganira bakamenya amateka nyakuri koko, ngo nta kibazo gihari barimo barajya mu murongo muzima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga