• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Polisi y’u Rwanda yashubije imodoka ebyiri benezo bari barabuze

Umwanditsi
April 22, 2016

Abajura hamwe n’ibyo bibye, nta mwanya Polisi y’u Rwanda yabageneye uretse kubata muri yombi ibyibwe bigasubizwa benebyo.

Ku italiki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda habereye igikorwa cyo gushyikiriza imodoka ebyiri bene zo zikaba zari zaribwe maze zifatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony  Kulamba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, ari nawe wazishyikirije bene zo, yavuze ko imodoka zatanzwe , imwe ari Toyota Harrier CGO 5815 AB 22  ya Samson Vukono Masika yibiwe  Nayirobi ifatirwa ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Kongo kuwa 13 Ugushyingo umwaka ushize.

Indi ni Toyota Land Cruiser UAP 155 E y’uwitwa Stanley Katembeya wo muri Uganda, yafatiwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda nyuma yo gusanga nayo iri ku rutonde rw’imodoka zishakishwa kuko zibwe mu Buyapani.

Samson Vukono Masika wo mu gihugu cya Kenya ubwo yari amaze gushyikirizwa imodoka ye Toyota Harrier CGO 5815 AB 22, yavuze ko imodoka ye yahoze ifite pulaki KBX 335U.   Aho yagize ati:”Banyambuye iyi modoka banshyizeho imbunda, ngerageza kubivuga mu nzego zitandukanye ariko nta cyizere nari ngifite nyuma y’amezi arenga 6, natunguwe no guhamagarwa na Polisi y’u Rwanda ko imodoka yanjye ariyo yayifashe”.

Yongeyeho ati:“Ibintu bikorwa na Polisi y’u Rwanda ni ibitangaza, sinabona uko mbivuga; kubona imodoka bayibira muri Kenya, bakayambukana ibihugu birenze kimwe,  ariko yagera mu Rwanda igafatwa kandi ahandi yaciye ntawarabutswe ko ari injurano, n’aho uyiboneye ugasanga nta kintu na kimwe cyavuyeho ari nzima yose”.

Stanley Katembeya wo mu gihugu cya Uganda, we yashimye byimazeyo Polisi y’u Rwanda aho ngo atangazwa n’uburyo yitaye ku kibazo cye kandi ari umunyamahanga, none ikaba imushubije imodoka ye nyuma y’igihe cyenda kugera ku kwezi aho yagize ati:” Ibyo nabonye ntibiboneka henshi, uyu muco muzawukomeze kandi ndashima Polisi y’u Rwanda kubyo inkoreye”.

ACP Kulamba yagize ati:”Ikoranabuhanga rya I-24/7 rifasha mu gufata imodoka zibwe muri kimwe mu bihugu bigize Interpol zikajyanwa mu kindi na cyo kigize uyu muryango. Ibi bigaragaza ko twakajije umutekano ku mipaka yacu dukoresheje ikoranabuhanga kandi bituma turwanya bene ubu bujura ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka”.

Yongeyeho ati:”Abanyabyaha bagomba kumenya ko nta bwihisho bafite kandi ko inzego zishinzwe umutekano zibarusha ubushobozi n’ububasha. Abagura imodoka nabo bakwiye kujya babanza bitondera gusuzuma ibyangombwa baziguriyeho ngo batagwa mu mutego w’abajura”.

Guhera umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka zigera kuri 14 zibwe mu bihugu birimo Ubuyapani, Uganda, Kenya,Ubwongereza n’Ububirigi, kandi zose zashyikirijwe ba nyirazo.

 

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga