• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abapolisi 2 bashyizwe ku karubanda bakurikirwanyweho kwaka ruswa

Umwanditsi
April 26, 2016

Babiri mu ba polisi b’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafunzwe bakurikiranyweho kurya ruswa.

Polisi y’ u Rwanda yafashe abapolisi babiri bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Abafashwe bakaba barafashwe mu ma saa munani y’igitondo cyo ku italiki ya 26 Mata 2016, mu gikorwa cy’ubugenzuzi bwa buri munsi bw’akazi ka Polisi.

Mu gikorwa cyo kubafata, habayeho kubasaka maze buri wese bamusangana amafaranga angana n’ibihumbi 20,000 bombi batabashije kubonera ibisobanuro.

Abapolisi  bacunga umutekano wo mu muhanda, bakora akazi kabo mu mihanda y’igihugu cyose kandi mu masaha yose, ibi bikaba bisaba imyitwarire myiza, gukunda akazi no gutanga serivisi inoze, akaba ari nayo mpamvu ubugenzuzi nabwo bubaho ku manywa na nijoro.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, agira ati:” Muri Polisi y’u Rwanda, umuco ni ukutihanganira ruswa, ni nayo mpamvu aba bombi bagomba gukurikiranwa n’amategeko kandi bakirukanwa ku kazi ka gipolisi. Mu bihe bishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye  abapolisi benshi muri ruswa kandi ibibazo byabo byarakurikiranwe”.

Imibare iva muri Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri 2013, abapolisi barenga 100 bafatiwe mu byaha bisa nk’ibi, abenshi muri bo bakaba barirukanywe.

Abasivili barenga 400 kandi nabo bafatiwe muri ruswa n’ibijyanye nayo, nabo bakaba barakurikiranwe n’amategeko.

ACP Twahirwa, arangiza agira ati:”Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kurandura ruswa, kugira ngo bigerweho yashyizeho umutwe ushinzwe kurwanya ruswa(Anti-Corruption unit), umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi.(Police Displinary Unit) ndetse n’umutwe  ukurikirana ibyaha bimunga umutungo wa Leta(Public Fund Embezzlement unit)”.

ACP Twahirwa yarangije agira ati:”Turasaba abaturage bose kujya batanga amakuru ku kintu cyose babona kiganisha kuri ruswa bahura nacyo bahamagara ku mirongo yacu itishyurwa ariyo  977 ku bijyanye na ruswa cyangwa 3511 babonye umupolisi ukora amakosa abyitwaje”.

Amazina y’aba ba polisi babiri bafunzwe bakurikiranyweho kurya ruswa ntabwo ikinyamakuru intyoza.com twifuje gutangaza amazina yabo hamwe n’amasura yabo.

 

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga