• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Gicumbi: Polisi yibukije abamotari akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Umwanditsi
May 4, 2016

Abamotari basaga 100 bigishijwe ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe cyane ko biri muri bimwe bifasha gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Taliki 3 Gicurasi 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yagiranye inama n’abamotari barenga 100 bakorera mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, ibasobanurira akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.

Ni mu kiganiro abamotari  bagiranye na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kwicungira umutekano muri aka karere.

IP Kayonga agira ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru”.

IP Kayonga yakomeje ababwira ati:” Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha, Murasabwa kugira amakenga buri gihe kugira ngo hato mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi nihagira uwo mubikekaho, mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe”.

Ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere, IP Eugene Niyonzima yasabye abo bamotari gukurikiza amategeko agenga umwuga wabo harimo kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho umugenzi urenze umwe, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagatsimbura ari uko umugenzi na we amaze kuyambara.

IP Niyonzima yagize ati:”Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange, Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Ibi bisobanuye ko namwe ishobora kubakomeretsa cyangwa se ikanabahitana”.

Umwe muri abo bamotari witwa Habineza Innocent, mu izina rya bagenzi be, yagize ati:”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora umwuga wacu nta nkomyi. Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha ubwacu, kandi duha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma ibikumira no gufata abamaze kubikora”.

Uyu mu motari yavuze ko namenya ko umuntu atwaye kuri moto, ndetse n’undi uwo ari we wese afite ibintu bitemewe, cyangwa agiye gukora ibinyuranije n’amategeko azahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zikorana na yo.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. gahonzire wellarrs says:
    May 5, 2016 at 7:59 am

    Polisi yacu ifatanije n’abamotari bagera ku mutekano urambye cyane cyane mu muhanda kuko usanga abamotari aribo bagera ahantu henshi kandi batwaye abantu batandukanye, bityo rero nibabe abafatanya bikorwa.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga