• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Abagabo babiri bari mu munyururu nyuma yo gufatanwa ibirango by’ibyiganano

Umwanditsi
May 7, 2016

Bafunzwe na polisi y’u Rwanda nyuma yo kubasangana ibirango by’ibyiganano by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, ifunze abagabo babiri nyuma yo kubafata bagerageza kwinjiza mu gihugu impapuro (Etiquettes/labels) z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro z’inyiganano zigera ku 53,376.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi yavuze ko abafashwe bakekwa gukora iki cyaha ari Jean Bosco Rukeramanzi na Vianney Mpabuka.

IP Kayigi yagize ati:”Mu ijoro ryo ku itariki 4 Gicurasi, ubwo abasirikare b’u Rwanda bari ku kazi mu gace kegereye umupaka mu murenge wa Rwempasha, bahagaritse abo bagabo bombi ubwo binjiraga mu gihugu baciye mu nzira zitemewe bahekanye kuri moto ifite nomero ziyiranga RC560C.Mu kureba ibintu bari bafite mu mifuka, ni bwo bahise babasangana amakarito umunani y’izo mpapuro ziriho ibirango by’ibyiganano, bahita babafata, hanyuma babashyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako gace”.

IP Kayigi, yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izo mpapuro bazihawe n’Umugande witwa Byamukama, hanyuma aba bombi bakaba barafashwe bazizanye i Kigali kuzikwirakwiza.

IP Kayigi, yavuze ko izo mpapuro 53,376 zifite agaciro ka miriyoni 7, 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko  zari zigenewe gushyirwa ku macupa mato y’ubwoko bw’inzoga zinyuranye.

IP Kayigi yagize ati:”Bene ibi bikorwa bidindiza ubukungu kubera ko abakoresha impapuro ziriho ibirango by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro by’ibyiganano bagurisha ibintu bya magendu kandi bitujuje ubuziranenge babyita bizima kandi ko byasoze. Uzabona umuntu ufite bene izo mpapuro cyangwa uri kuzigurisha arasabwa guhita abimenyesha Polisi y’u Rwanda”.

Yakomeje agira ati:”Abacuruzi barasabwa kujya buri gihe basuzuma ko kashe ziri ku byo baguze ari iz’umwimerere. Abaguzi na bo bakwiye kujya basuzuma ko kashe ziri ku byo baguze atari inyiganano. Iryo suzuma rituma umuntu atagura ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga”.

Muri Werurwe umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yafatanye Grace Uwizeye na Jean Bosco amakarito 11 y’inzoga zitemewe, zikaba na zo zariho bene izo mpapuro zifite kashe z’inyiganano.

Ayo makarito 11 yari ay’inzoga zitwa Real Waragi na Radiant Gin, zikaba zari mu macupa ya pulasitike.

Uruganda rwengaga izi nzoga rwitwa Rum Brand LTD rwahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge mu Ukuboza umwaka ushize.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga