• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
21/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
21/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
21/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Abadivantisite mu Rwanda basabwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Umwanditsi
May 10, 2016

Itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 n’abayoboke baryo mu Rwanda, basabwe na Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

Polisi y’u Rwanda yasabye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bigisha urubyiruko n’abayoboke b’iryo torero muri rusange ingaruka zabyo.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, mu nama yagiranye n’abayoboke b’iri torero bagera ku 1500; iyo nama ikaba yarabereye ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyanza kuri iki cyumweru taliki 8 Gicurasi 2016.

Mu ijambo rye, SP Ruganintwari yabasobanuriye aba kristo ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi abasaba kugira uruhare mu kubirwanya.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze, imigirire n’imyitwarire y’umuntu ubinywa kugera ubwo bimutera gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko kuko nta mutimanama aba afite.

Yababwiye ati:”Ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’umuntu ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye. Ingaruka zabyo zishobora kugaragara vuba cyangwa zikagaragara nyuma y’igihe kirekire. Abantu bamwe bareka akazi abandi bakakirukanwaho kubera kubinywa. Na none imiryango imwe n’imwe irasenyuka bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Si izo ngaruka zabyo zonyine kuko bishobora no guhitana umuntu ubinywa cyangwa bikamutera uburwayi budakira”.

SP Ruganintwari, yababwiye ko hari aho umunywi wabyo agera ntabe agishoboye kubireka ku buryo asigara akoreshwa na byo aho bimukoresha ibikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati:”Bitera ubinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Ibi byaha kimwe n’ibindi babikora kubera ko nta bwenge baba bagifite. Ni yo mpamvu ubufatanye bukenewe mu kubirwanya; hatangwa amakuru y’umuntu ubinywa cyangwa ubicuruza”.

SP Ruganintwari yasobanuriye abayoboke b’iri torero bari bagwiriyemo urubyiruko ko ibiyobyabwenge bitera urubyiruko gutwara inda zitateganijwe zikurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi w’iri torero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 mu ntara y’Amajyepfo, Abidan Ruhongeka yashimye Polisi y’u Rwanda ku kwita ku cyatuma imibereho y’abayoboke b’iri torero irushaho kuba myiza, maze ayizeza ko bazafatanya na yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga