• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
21/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
21/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
21/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Besigye, yihaye kurahirira kuyobora Igihugu atambikanwa na Polisi

Umwanditsi
May 12, 2016

Dr Kizza besigye, yihaye kurahirira kuyobora Igihugu atatorewe atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 11 Gicurasi 2016, Dr Kizza Besigye watsinzwe amatora y’umukuru w’Igihugu Aheruka muri Uganda yihaye kurahirira kuyobora Igihugu cya Uganda atambikanwa na Polisi.

Dr Besigye, yakoze iyi ndahiro yo kuyobora Uganda mu gihe cy’Imyaka itanu iri imbere, iyi ndahiro yayigiriye imbere y’abanyamategeko na bamwe mubamushyigikiye, afashe bibiliya ndetse abikora afashe ibendera ry’Igihugu cya Uganda.

Mu ndahiro ye, Dr Besigye yagize ati:”Njyewe Kizza Besigye Kifefe ndahiriye Imana ishobora byose ko nzuza inshingano z’umukuru w’igihugu cya Uganda, ko nzarinda nkanubahiriza itegeko nshinga n’andi amategeko agenga Uganda, kandi nzaharanira guteza imbere imibere imibereho myiza y’abaturage ba Uganda, Mana uzabimfashemo. 

Dr Kizza Besigye.
Dr Kizza Besigye.

Besigye, ashinja Perezida Museveni hamwe n’ubutegetse bwe muri rusange ko aribo ba nyirabayazana y’ibibazo byugarije iki gihugu, abashinja kudashyira mubikorwa ugushaka kw’abaturage kuko ngo abaturage batoye Besigye hakemezwa Museveni.

Mugihe Museveni yitegura kurahirira kuyobora Uganda kuri uyu wa kane Taliki ya 12 Gicurasi 2016, besigye avuga ko indahiro yose Museveni yakora yo kuyobora Uganda yaba inyuranyije n’amategeko kuko ngo atatowe n’abaturage ba Uganda.

Gufungwa kwa Dr Kizza Besigye, benshi ntibikibatungura, ahubwo ngo iyo atafashwe n’inzego z’umutekano bibaza ko adahari ngo kuko gufungwa cyangwa gufatwa na Polisi bimaze kuba akamenyero kuriwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga