• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Bimwe mu bigo by’amashuri bikomeje gutererana abana

Umwanditsi
May 25, 2016

Ibigo by’amashuri birirengagiza inshingano bifite kubana, ibitabarekuye ngo birwarize mu bibazo bibohereza mu nzego z’akarere ngo zibe arizo zirwariza.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 25 Gicurasi 2016, hamwe mu bice by’akarere ka Kamonyi abanyeshuri b’abashuri y’inshuke n’abanza, bakomeje kurimirwaho ibisinde n’abarezi bakagombye kubareberera mu bibazo bahura nabyo ku ishuri.

Mugihe Igihugu kirwana no kuzamura ireme ry’uburezi, bamwe mubarezi barahunga inshingano zo kwegera no kuba hafi y’abana ahubwo bakabareka ngo birwarize. Hamwe abana basa nk’ababuze ubagirira impuhwe byaba abarezi babo ndetse n’ababyeyi babo baba babohereje ku ishuri.

Ikigo Irerero Academy, kiri mu murenge wa Runda, ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatutu, abana bato basanzwe ku cyapa bategereje uwabafasha kugenda.

Ubwo abana bari ku cyapa birukankira imodoka yari ije bonyine mu muhanda.
Ubwo abana bari ku cyapa birukankira imodoka yari ije bonyine mu muhanda.

Ikibazo kuri aba bana, uwababonye urebye uko bangana, aho banyura, umuhanda bambuka batagira ubaherekeza nibura ngo anabambutse nabo ubwabo ibibazo ni byinshi ku mutekano wabo.

Kuba ikigo Irerero Academy kirekura abana gutya, byibazwaho n’ababyeyi benshi bamwe bakavuga ko bishobora kuba bituruka ku kuba mu minsi ishize ikigo cyaragiranye ibibazo n’ababyeyi ubwo cyashyiragaho ibiciro by’ingendo ku gutwara abana ababyiyi bamwe bakabyinubira bavuga ko babashakamo inyungu z’umurengera cyane ko ngo byakozwe bucya batangira ishuri nta kindi babasha gukora.

Mu murenge wa Gacurabwenge, ku kigo cy’amashuri abanza ya Gihinga, umuyobozi w’ikigo yarekuye inshingano ze zo kwita kubana no kubaba hafi mu gihe bari ku ishuri, aho gukemura ikibazo bari bafite ahitamo kubohereza gushakira igisubizo ku karere nta n’umuntu ubaherekeje.

Uku gutesha aba bana amasomo dore ko bageze mu mwaka wa 6, umuyobozi w’iki kigo Murekatete Jeanne, yatangarije intyoza.com ko atirukanye abana ngo ko yabohereje ku karere ngo bakemure ibibazo by’ibipapuro bakuye ahamenwa imyanda.

Urwandiko rw'umuyobozi w'ikigo rwaherekeje abanyeshuri ku karere.
Urwandiko rw’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gihinga rwaherekeje abana ku karere.

Ubwo ikunyamakuru intyoza.com cyasangaga aba bana ku Karere ka kamonyi, amarira kuribo yari yose, bavugaga ko bazize ibipapuro bitoraguriye aho akarere gatwikira imyanda, bavuga ko ibipapuro bari kuzajya babyandikaho bakora imikoro y’ishuri.

Uyu muyobozi, yabwiye kandi intyoza.com ko abana bazanye ibipapuro abona biriho amazina y’abarimu hariho imishahara akibazo ngo nti byumvikana uburyo bafata impapuro ziriho imishahara ya mwalimu bagatuma abantu bose bamenya amafaranga bahembwa.

Diogene Kayijuka, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka kamonyi, aganira n’intyoza.com yatangaje ko ibibazo atari abizi ko agiye kubikurikirana kugira ngo amenye uko biteye.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga