• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Real Madrid isubiriye Atletico Madrid iyitwara UEFA Champions League ya 11

Umwanditsi
May 29, 2016

Umukino wa Nyuma wa UEFA Champions League, ikipe Real Madrid itwaye bitayoroheye Champions League ya 11.

Umukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 29 Gicurasi 2016, Real Madrid na Atletico Madrid ikipe zo mu mujyi umwe, birangiye Real yihesheje ikuzo kuri Champions league ya 11 ihise yibikaho.

Uyu mukino wabereye i Milan mu butaliyani, Real Madrid niyo yabanje gufungura amazamu aho ku munota wa 15 umukinnyi wayo Sergio Ramos yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid.

Igitego cya Real Madrid cyaje kwishyurwa n’umukinnyi Yannick Ferreira Carrasco wa Atletico ku munota wa 80 w’umukino, iyi kipe ya Atletico yari yahushije Penaliti ku munota wa 48.

Byari ibyishimo kuri Christiano na Zidane umutoza wa Real Madrid.
Byari ibyishimo kuri Christiano na Zidane umutoza wa Real Madrid.

Iminota isanzwe y’umukino 90 yarangiye amakipe yose anganya igitego kimwe kuri kimwe, hongereweho iminota 30 kugira ngo zibashe kwisobanura irangira nta kipe ibashije kugira icyo ihindura.

Nyuma y’uko amakipe yombi arangije iminota y’inyongera nta n’imwe ibashije guhindura ibintu, hitabajwe Penaliti aho Real Madrid yinjije Penaliti 5-3 za Atletico Madrid.

Igikombe cya UEFA Champions League Real Madrid itwaye, kibaye igikombe cya 11 yinjije mu bubiko bwayo, ari nayo ifite ibikombe byinshi by’iri rushanwa.

Christiano Ronaldo umukinnyi wa Real Madrid niwe watsinze Penaliti ya 5 yanahesheje Real Madrid kwegukana iki gikombe cya 11 cya UEFA Champions League.

Atretico, ibabajwe na Real ubugira 2 kuko n'ubundi yayitwaye iki gikombe mu 2014.
Kuri Atretico, ibabajwe na Real ubugira 2 kuko n’ubundi umwaka wa 2014 yayitwaye iki gikombe.

Amakipe yombi si ubwambere ahuriye ku mukino wanyuma wa UEFA Champions League, mu mwaka 2014 yarahuye maze Real Madrid itsinda Atletico Madrid iyitwara igikombe cyari icya 10.

Gutwara iki gikombe kuri Real Madrid bisobanuye byinshi, ikomeje kwanikira izindi mu kubika ibikombe byinshi, bihesheje kandi umutoza wayo Zinedine Zidane kuba umwe mu batoza utwaye iki gikombe ari mu ikipe yahoze akinira akaba anagitwaye ayitoza.

Christiano Ronaldo mu byishimo nyuma yo gutsinda penaliti yahesheje Real intsinzi.
Christiano Ronaldo mu byishimo, nyuma yo gutsinda penaliti yahesheje Real intsinzi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga