• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Gicumbi: Abalimu bamwe bateye ishoti amacumbi yabubakiwe

Umwanditsi
June 3, 2016

Hirya no hino mu gihugu, hubatswe amacumbi yagenewe abalimu, nyamara usanga amacumbi yubatswe hamwe atarigeze abyazwa umusaruro na bene kuyubakirwa.

Mu karere ka gicumbi, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, hagiye hubakwa amacumbi y’abalimu kuri kimwe mu bigo byo mu murenge, henshi uhasanga inzu zubatswe mu gufasha abalimu kubona aho bacumbika hafi y’ibigo bigishaho.

Mu karere ka Gicumbi, amwe mu mazu yagombaga gucumbikira abalimu, bene kuyubakirwa banze kuyajyamo, ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko imwe mu mpamvu ituruka ku kuba abalimu bigisha bataha hafi y’aho bigisha, buvuga kandi ko byanaterwa n’uko ahari hari ataruzura neza.

Ikigo cy’amashuri cya Byumba Inyange, icumbi ryubakiwe abalimu ntiryigeze rifungurwa ngo bene ryo baricumbikemo.

Mu gushaka kumenya impamvu,ikinyamakuru Intyoza .com, cyaganiye na bamwe mu balimu bigisha kuri iki kigo batashatse ko amazina yabo atangazwa maze bavuga ko iri cumbi ryabubakiwe badashobora kuritahamo kandi batuye bugufi n’ikigo bigishaho.

Umwe muri bo yagize ati:” Kujya gucumbika muri iriya nzu ntabwo bindimo, impamvu ntajyamo njyewe sinkodesha kuko ntaha mu rugo, cyakora mbaye ntaha kure najyamo”.

Undi nawe ati:” Inzu yaruzuye ibyo ni umuhigo w’akarere, ni njye musiribateri wakayibayemo none mfite iwanjye. abalimu biteje imbere ku buryo kuba ku kigo ntacyo byabamarira, keretse turamutse dufite animatrice na internat(ahacumbikirwa abanyeshuri) igenga abanyeshuri, abigisha ku nyange hano dutuye hafi y’ikigo”.

Imwe mu nzu ikomeje gupfa ubusa, abalimu ntibakozwa ibyo kuyicumbikamo.
Imwe mu nzu zubakiwe abalimu ikomeje gupfa ubusa, abalimu ntibakozwa ibyo kuyicumbikamo.

Bizimana Jean Claude, umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, avuga ko n’ubwo hari amazu yagenewe abalimu ariko bakaba batayarimo, kuriwe ngo ntabwo ari menshi ugereranije n’ayo bamaze guturamo.

Yagize ati:” Muri buri murenge hagiye hubakwamo inzu imwe igenewe ko abalimu bakora muri uwo murenge bacumbikamo, kugeza ubu imirenge 18 kuri 21 igize akarere ka Gicumbi niyo ifite amacumbi abalimu bacumbikamo, indi mirenge itatu ifite amacumbi bataracumbikamo.

Kuba iyi mirenge itatu itaracumbikira abalimu, Bizimana Jean Claude avuga ko hari impamvu ebyiri zaba arizo nyirabayazana y’uku kutitabira kuyacumbikamo.

Yagize ati:” Hari kuba abalimu batuye hafi y’ikigo, ariko ikibazo kinini gihari cyangwa se imbogamizi navuga nuko hari ibikibura kuri ayo macumbi bitewe n’amikoro kugirango abashe kuzura neza. Birumbikana tugenda dushakisha uko uburyo bubonetse ibibura bikagenda byongerwamo”.

Bizimana, nk’uko yakomeje abivuga, imirenge itatu ifite amazu ataracumbikwamo n’abalimu kandi barayubakiwe; ni umurenge wa Mutete, Kageyo na Byumba. Kubaka amacumbi y’abarezi akaba ari gahunda ya leta y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2012 na 2013, ku bufatanye n’abaturage hagamijwe korohereza abalimu ngo be kuvunika bataha kure y’ibigo bigishaho.

NAMAHIRWE Pascaline

Intyoza / Gicumbi

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga