• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Polisi yafashe Magendu n’Imiti yarangije igihe mu mikwabu itandukanye

Umwanditsi
June 4, 2016

Abakora ibikorwa bitandukanye bitemewe bya Magendu cyangwa bagakora ibindi bitemewe n’amategeko bararye bari menge kuko Polisi ibategereje.

Imikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda yabaye mu turere twa Burera, Nyabihu na Gisagara kuri uyu wa gatatu n’uwa kane, yatumye hafatwa magendu igizwe n’ibicuruzwa bitandukanye ndetse na litiro 3000 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Muriture, hafashwe kandi abantu 9 bafite aho bahuriye n’ibyafashwe.

Inzoga yiswe Muriture, ni ikiyobyabwenge gikorerwa mu giturage gikunze kuba kigizwe n’uruvange rw’amatafari ahiye basya, amazi, ibisigazwa by’ibisheke bikorwamo isukari bizwi nka melase, isukari, icyayi n’itabi ndetse n’ibindi.

Iki kinyobwa kitemewe cyafatiwe mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mukindo, mu kagari ka Gitega, aho hanafashwe udupaki 5200 tw’amasashe atemewe mu Rwanda, litiro 50 za mazutu  ndetse n’amoko 40 y’imiti y’indwara zitandukanye yiganjemo ibinini byarangije igihe; hafatwa kandi abantu 3 bafatanywe ibi byose.

Naho muri Burera, hafashwe magendu igizwe n’amaduzeni 10 y’ibinyobwa bya Novida na Coca Cola, imyenda irimo amapantaro, amashati, ibitenge n’indi myenda byose byafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe mu murenge wa Cyanika.

Muri Nyabihu, imodoka Toyota minibus ifite nimero RAC 618P yafatiwe mu murenge wa Mukamira ipakiye amacupa 432 y’amavuta yo kwisiga, bene yo batatu bari muri iyo modoka ubu bakaba bafunze.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Supt. Alex Fata yavuze ko amakuru bayahawe n’umushoferi.

SP Fata yagize ati:” Mu rukerera rwo ku italiki ya 2 Kamena, umushoferi yaraduhamagaye  aduha amakuru ko afite amakenga ku mizigo yari apakiye, dushyiraho bariyeri yayihagaritse iranayisaka, nibwo twafashe amacupa 108 y’amavuta ya Elegance, amapaki 24 ya Carolight, amapaki 300 ya Diproson n’amacupa 19 ya Hennessy byose byo kwisiga.”

Elegance, carolight na diproson, yose ni amavuta atacyemewe kandi yaciwe ku isoko n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge hano mu Rwanda.

Yongeyeho ati:” Twashyize imbaraga mu mikwabu yo gufata aya mavuta atemewe kandi buri gihe uko tuyikoze turayafata kuko abaturage nabo babyumva kandi bamaze kubigira ibyabo kuko bifitiye inyungu ubuzima bwabo, nibo batwihera amakuru rero”.

Mu mwaka ushize, Polisi yari yarafashe amakarito 70 y’amavuta y’amiganano mu karere ka Nyabihu, nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi y’u Rwanda.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. alpha rwabukamba says:
    June 5, 2016 at 7:06 am

    Abakora magendu bakwiye kubicikaho kuko baba banyereza imisoro kdi iyo bafashwe bibagiraho ingaruka.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga