• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Ingabo z’u Rwanda zasezeye bwa nyuma kubagore b’abasirikare baguye mu Rwanda

Umwanditsi
June 5, 2016

Imirambo y’abagore 2 bari baje kureba abagabo babo bari mu masomo mu kigo cya gisirikare i Nyakinama, basezewe bwa nyuma n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Aba bagore uko ari 2, baguye mu mpanuka y’imodoka ya Gisirikare yari ibatwaye yavaga Kigali yerekeza musanze aho bari bagiye gusura abagabo babo b’abasirikare barimo kurangiza amasomo mu kigo cya Gisirikare i Nyakinama.

Banyakwigendera uko ari babiri, umwe ni Ruth Liyao Maluwa undi akaba yitwa Eunice Chidzungu, ni abagore b’abasirikare bo mu rwego rw’aba ofisiye, umwe umugabo we ni Majoro Gracious Maluwa undi akaba ari Majoro Richard Chidzungu bombi bakomoka mu gihugu cya Malawi.

Aba ba Ofisiye b’abasirikare uko ari babiri, bari mu basirikare bakuru bashoje amasomo ya Gisirikare bahererwaga mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze.

Impanuka yahitanye ba Nyakwigendera, yabereye mu karere ka Rulindo ubwo berekeza Musanze, hari Taliki ya 1 Kamena 2016 ku mugoroba habura gusa iminsi 2 ngo abagabo babo barangize amasomo bari barimo.

Gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwigendera, byakozwe n’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda ku Kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa gatandatu Taliki 4 Kamena 2016 mbere y’uko imirambo yoherezwa gushyingurwa iwabo muri Malawi.

Mu muhango wo gusoza amasomo yahabwaga abasirikare bakuru i Nyakinama, Minisitiri w’Ingabo Generali James Kabarebe, mu izina rya Leta y’u Rwanda n’Igisirikare muri rusanjye, yihanganishije Abagabo b’aba banyakwigendera, Imiryango, inshuti, Igisirikare cya Malawi n’Igihugu cya Malawi ababwira ko Leta y’u Rwanda yifatanyije nabo mu kababaro.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga