• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Nyuma y’impanuka yabereye kicukiro, indi mpanuka ibereye ku Muhima wa Kigali

Umwanditsi
June 10, 2016

Kuri uyu wa gatanu w’impera y’icyumweru, Kigali yakomeje kwibasirwa n’impanuka zimwe zahitanye ubuzima bw’abantu zikanangiza byinshi.

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatanu Taliki ya 10 Kamena 2016 mu ma saa yine za mugitondo ku Kicukiro igikamyo gihitanye ubuzima bw’abantu 7 icyenda bagakomereka ibinyabiziga 12 bikangirika, indi mpanuka y’imodoka 5 ibereye ku muhima.

Ni kuri iki gicamunsi, mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, ahazwi nko kuri Yamaha ubwo imodoka eshanu zose zikoze impanuka ziyitewe n’imwe murizo yasubiye inyuma igateza akaga izindi ndetse na Moto imwe.

Amakuru y’iyi mpanuka yemezwa kandi na Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda.

Sup Ndushabandi, avuga ko iyi mpanuka yabaye koko. Gusa ngo nta muntu wahasize ubuzima. Sup Ndushabandi, avuga ko impanuka yatewe n’umushoferi wahagaritse imodoka akibagirwa gushyiramo feriyamu bityo igasubira inyuma ikagonga enye harimo na Moto.

Muri iyi mpanuka nubwo bivugwa ko ntawayisizemo ubuzima, kugeza twandika iyi nkuru ibaye impanuka ya 2 muri Kigali uyu munsi nyuma y’iya Kicukiro yo yahitanye abantu, ikangiza byinshi. abakomerekeye muri iyi mpanuka yo ku Muhima batabawe bajyanwa kwa muganga.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga