• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Abapolisi hamwe n’abalimu babo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Umwanditsi
June 11, 2016

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Taliki ya 11 Kamena 2016, abapolisi 54 bari mu mahugurwa y’ abapolisi baba bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro(African Union Police Pre-deployment Officers Course) n’abalimu babo 3,  mu karere ka Rwamagana umurenge wa Gishari,  basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba bapolisi n’abalimu babo, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye, aho banasobanuriwe  amateka  yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba bapolisi bakaba bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, Etiyopiya, Danemark n’Ibirwa bya Komore .

Abapolisi n'abalimu

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, Captain Bouchrane Soiyfidine, ukomoka mu birwa bya Komore,  yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano ko bidakwiye kuzongera ukundi mu karere ndetse n’ahandi hose ku isi.

Yavuze ko n’ubwo nk’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano, baba bagomba kumenya amateka y’ibihugu kuko ibihugu baba bagiyemo biba biri mu makimbirane, abaturage bafite imico itandukanye, ndetse n’imitima yababaye, bityo bikaba bisaba ubushishozi kugirango ntibazabe indorerezi nk’uko byagenze mu Rwanda, aho abantu bicwaga ingabo z’amahanga zari mu butumwa bw’amahoro zirebera.

Yarangije avuga ko babonye uruhare rw’inyigisho mbi z’amacakubiri zabibwe n’ubutegetsi bubi maze asaba ko ibyabaye byakwigishwa abana bato kugirango bazarage abana bazabyara igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

 

Intyoza.com

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga