• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi: Imikorere n’imitangire ya Serivisi z’ubutaka mu mirenge irakemangwa.

Umwanditsi
June 15, 2016

Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, yigereye aho igikorwa cyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka kibera muri Runda agaya imikorere y’abakozi bashinzwe iby’ubutaka mu mirenge.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 15 Kamena 2016, Dr Minisitiri Vincent Biruta w’umutungo kamere, yaje kureba uko igikorwa cyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka kigenda, ibibazo bihari anaboneraho gukangurira abaturage kumenya agaciro k’ubutaka bwabo no kubutungira ibyangombwa.

Nyuma yo kubona ubwinshi bw’abaturage bitabiriye igikorwa no kuganira nabo, Minisitiri Biruta, yavuze ko muri serivisi zitangirwa ku mirenge n’abakozi bashinzwe iby’ubutaka hashobora kuba hari ikibazo.

Bamwe mubaturage baje gushaka serivisi y'ubutaka.
Bamwe mubaturage baje gushaka serivisi y’ubutaka.

Dr Minisitiri Biruta yagize ati:” Impamvu imwe ituma tubona abantu bangana n’abo tubona ahangaha, bitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga kubijyanye n’umutungo w’ubutaka no kuwandikisha, ni uko koko serivisi zitangirwa ku rwego rw’umurenge kuburyo bwa buri munsi zigomba kuba zitaranoga neza”.

Minisitiri Biruta, akomeza avuga ko ibi byafashweho ingamba aho ngo bagiye gukorana n’inzego z’uturere na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo serivisi zitangirwa ku rwego rw’umurenge zibashe gutangwa kuburyo bwa buri munsi kandi zinozwe.

Uyu muturage yarimo atera igikumwe ku cyangombwa cy'ubutaka bwe yari agiye guhabwa.
Uyu muturage yarimo atera igikumwe ku cyangombwa cye cy’ubutaka.

Kamunazi Siperansiya, umuturage waje gushaka ibyangobwa akabibona ndetse akabihabwa na Minisitiri, avuga ko yari abitegereje guhera umunsi wa mbere bakoreyeho ibarura ry’ubutaka akishyura amafaranga 1000, imyaka ngo yari ibaye myinshi.

Ibindi biri mu byagaragajwe n’abaturage nk’imbogamizi ni uburyo usanga umunsi wahariwe abaturage bafite ibibazo by’ubutaka barawugize umwe mu cyumweru kandi ngo iki ari ikibazo gisa nkaho gikomeye kandi gifitwe na benshi.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com kandi, batangaje ko nanone byaba byiza abayobozi bashinzwe iby’ubutaka bagiye babegera cyane ndetse bakabaha amakuru ajyanye n’ubutaka ngo kuko hari n’abo usanga batazi ibisabwa, aho bisabwa n’umumaro wo kugira icyangombwa cy’ubutaka.

Umuyobozi w'akarere ka kamonyi yahaga umuturage icyangombwa cye cy'ubutaka.
Umuyobozi w’akarere ka kamonyi yahaga umuturage icyangombwa cye cy’ubutaka.

Igikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere Taliki ya 13 kizageza kuwa Gatanu Taliki ya 17 Kamena 2016, ni icyumweru cyiswe icy’ubutaka( Land Week).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga