• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Bugesera: Ubuyobozi mu gushaka byihuse umuti w’ ibibazo by’abaturage

Umwanditsi
June 23, 2016

Mu gihe Akarere ka Bugesera kitegura kwakira umukuru w’Igihugu, ubuyobozi bw’aka karere burarwana no kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burangajwe imbere n’umuyobozi w’aka karere Nsanzumuhire Emmanuel, burakora uko bushoboye ngo bukemure byihuse ibibazo by’abaturage mu gihe bitegura kwakira umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azasura aka karere muri uku kwezi kwa Nyakanga 2016. ubuyobozi burimo kugerageza kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite kugira ngo bwumve kandi bunagerageze kubikemura.

Byagiye bigaragara kenshi ko aho umukuru w’Igihugu agiye gusura no kuganira n’abaturage asanganizwa ibibazo byinshi biba bitarakemuwe n’inzego z’ibanze cyangwa se izindi nzego ziba zararangaranye abaturage mu bibazo byabo.

Muri iki gihe henshi mu turere dutandukanye, hashyizweho umunsi wihariye wo gusanga abaturage, bakaganirizwa ndetse bagafashwa gushaka ibisubizo by’ibibazo baba bafite aho kugira ngo umukuru w’Igihugu ajye abisanganizwa bitarakemuwe.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 22 Kamena 2016 cyageraga mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru, abaturage bari benshi kandi baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere ngo barebe ko babona ibisubizo by’ibibazo byabo.

Umurenge wa Rweru urimo guyunganywa neza ibitameze neza bishyirwa ku murongo.
Umurenge wa Rweru urimo gutunganywa neza ibitameze neza bishyirwa ku murongo.

Bashyizwe mu matsinda, abaturage bandikwa buri umwe n’ikibazo afite kikandikwa ndetse ubuyobozi bufatanije n’abaturage bagashaka ibisubizo ako kanya aho bishoboka nubwo harimo abatishimiraga uko bakemuriwe ikibazo ndetse bakavuga ko bategereje Perezida Kagame.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com batifuje gutangaza amazina yabo, batangaje ko batanyuzwe n’uko bakemuriwe ibibazo, bavuga ko bategereje kuzasubizwa n’umukuru w’Igihugu mu gihe bazabasha ku mugeraho.

Uretse kandi kuba ubuyobozi bw’akarere burimo gukemura ibibazo by’abaturage ndetse by’umwihariko bukaba bwari bwagiye aho biteganyijwe ko umukuru w’Igihugu azajya, imihanda ihagera ndetse n’ibindi bikorwa birimo gutungwanya mu buryo budasanzwe.

Abaturage bamwe mu baganiriye n’intyoza.com, batangaje ko imbaraga babona zirimo gukoreshwa hatunganywa imihanda n’ibindi bikorwa ngo iyaba byahoragaho bidategereje ukuza kwa Perezida wa Repubulika.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga