• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Polisi y’u Rwanda yahaye amasomo intumwa za Tanzaniya zaje kuyigiraho  

Umwanditsi
June 23, 2016

Abanyatanzaniya baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku kurengera no kwita ku bidukikije, ariko cyane cyane uko u Rwanda rwabashije guca amasashe mu gihugu.

Mu rugendoshuri itsinda ry’abayobozi batanu bavuye mu gihugu cya Tanzaniya ririmo mu Rwanda, ngo barwigireho uko rurengera rukanita ku bidukikije cyane cyane uko rwabashije guca iyinjizwa n’ikoreshwa ry’amasashe, kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Kamena ryasuye Polisi y’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho wungirije mu biro bya  Visi Perezida wa Tanzaniya  Eng. Ngosi Mwihara ari nawe uyoboye iri tsinda, yavuze ko gusura Polisi y’u Rwanda ari ukugirango nayo bayigireho uko agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije gakora, n’uko gashyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubirengera no kubyitaho.

Yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira k’ubunararibonye bw’u Rwanda ku guca burundu amasashe.

Yagize ati:”Turashaka kwigira ku Rwanda, by’umwihariko uko rwabigenje ngo amasashe acike mu gihugu kuko ateza ibibazo byinshi by’iyangirika ry’ibidukikije”.

Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwashyizeho ibwiriza ryo kutongera gutumiza no gukoresha amasashe ku butaka bw’u Rwanda kuko yangiza ibidukukije.

Eng. Mwihara yavuze ko Tanzaniya nayo ifite gahunda yo gufata icyemezo nk’iki, akaba ariyo mpamvu bashaka kwigira ku Rwanda uko byakozwe.

Yagize ati:”Niyo mpamvu kuba natwe dushaka guca amasashe mu gihugu cyacu, twashatse kuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda kuko aricyo gihugu cyabashije kugera kuri iyi ntego mu bihugu byo muri kano karere. Mu gihe tuhamaze tumaze kwiga byinshi, twabonye ko gukorera hamwe kw’inzego zitandukanye, n’ubukangurambaga buhoraho, aribyo byatumye u Rwanda rugera ku ntego yarwo mu guca burundu iyinjizwa n’ikoreshwa ry’amasashe”.

Yakomeje agira ati:”Twize kandi ko iyo ushaka guca amasashe, ugomba kuba wateguye ibizayasimbura. Ibi u Rwanda rukaba rwarabikoze kuko rwashyizeho ibiyasimbura bikoze mu mpapuro”.

Ubwo bakirwaga n’umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yabaganirije muri make ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurengera no kwita ku bidukikije.

Yababwiye kandi ko na Polisi y’u Rwanda itasigaye inyuma mu kwita ku bidukikije, kuko mu mwaka ushize yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

ACP Badege yasoje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ishyiraho agashami nk’aka, bwari uburyo bwo kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije, aka gashami ntigashinzwe gusa kureba ko ibidukikije bitangizwa, ko ahubwo kanagira uruhare mu kubibungabunga kanabyigisha abaturage, kubasobanurira amategeko abigenga, no kubakangurira ko kubungabunga no guteza imbere ibidukikije ari inshingano zabo”.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga